NATO igiye gutangira imyitozo ya gisirikare itari yakora kuva Intambara y’Ubutita yarangira

Mu cyumweru gitaha NATO izatangira imyitozo minini itari yakora kuva Intambara y’Ubutita yarangira izitabirwa n’ingabo 90.000 nkko byatangajwe na komanda mukuru w’ingabo zayo Gen. Chris Cavoli.

Ihuriro ryavuze kandi ko imyitozo izaba irimo amato arenga 50, kuva ku yatwara indege kugeza ku yarwana; indege z’indwanyi zirenga 80, kajugujugu na drones; byibura imodoka 1100 z’intambara, zirimo ibifaru 133 n’imodoka 533 zikoreshwa na infantry.

Minisitiri w’ingabo wungirije wa Bulgaria, yatangaje ko imyitozo ya NATO igiye kuza yitwa Steadfast Defender 2024, izatangira mu mpera z’uku kwezi ikazarangira muri Gicurasi, igamije kwereka u Burusiya ko biteguye kurinda akarere kabo.

Atanas Zapryanov yatangarije radio ya Bulgaria ati “Ingabo za NATO zirohereza ikimenyetso ku Burusiya ko twiteguye kurinda akarere kacu byimazeyo. Ibihugu bya NATO bigomba gufatana uburemere iki kibazo, kuvugurura ingabo zacu, kongera ubushake no kwerekana ubushake. Muri ubwo buryo gusa, nibwo dushobora kubuza umushotoranyi gukora ibikorwa nk’ibyo. ”

Zapryanov yavuze ko ari imyitozo yo kwirwanaho, kandi ko itagamije kugira ingaruka ku ntambara yo mu Burusiya muri Ukraine.

Itsinda ry’umutekano rivuga ko Steadfast Defender 2024 izaba imyitozo minini ya NATO mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, aho izitabirwa n’ingabo 90.000 ziturutse mu bihugu 31 byose hamwe na Suede.

Mu itangazo ryayo ye mu ntangiriro z’iki cyumweru NATO yagize iti: “Bizerekana ubumwe, imbaraga, n’ubushobozi bwo kohereza ingabo vuba, mu birometero ibihumbi, mu bihe byose.”

U Burusiya bwatangije “ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe” muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Moscou ivuga ko Uburengerazuba burimo gukora “intambara ivanze” yo kurwanya u Burusiya mu gushyigikira Kyiv binyuze mu nkunga y’amafaranga na gisirikare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *