Nyamasheke: Umunyeshuri yiciwe mu mpanuka bagenzi be barakomereka

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Mutarama, ahagana saa moya n’igice z’igitondo abanyeshuri 4 b’abakobwa bajyaga ku ishuri muri GS Muramba mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick up yari ifite pulake RAA 179 D, itwawe na Gashugi Elischam, umwe ahita yitaba Imana, 3 barakomereka.

Bose uko ari 4 bajyanwe mu Bitaro bya Kibogora, uwari uyitwaye imodoka ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga aho afungiwe.

Animateri wa GS Muramba, Ndayisaba Léonard, wari uri inyuma gato y’abo banyeshuri bagana ku ishuri yabwiye Imvaho Nshya ko imodoka yamuciyeho igasanga abo bana bari mu mukono wabo ikabagonga.

Yagize ati “Hari ahantu harambuye, nta kinyabiziga kindi kiri imbere ye, ancaho, kuko yavudukaga cyane, mbona imodoka ibaye nk’imugora gukomeza mu mukono we, ntekereza ko yaba yari asinziriye, mbona isatiriye inzira abana bari barimo, ihita ikubitira bariya 4 icya rimwe.

Yongeyeho ko “Bari abakobwa 5 bari kumwe ariko umwe ari hirya kuri borudire (bordure) y’umuhanda, abandi bari mu nzira yabo, bariya 4 abakubitira rimwe, baragwa ngiye kubabyutsa nsanga bakomeretse cyane, uwapfuye na we agatima kari kagitera, muri iyo minota aba ashizemo umwuka, imodoka yatambutse nahise nyihagarika nyisaba kubatujyanira bose mu bitaro bya Kibogora, barabatujyanira, ni ho bari.’’

Uwitabye Imana nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri shuri, Mutegarugori Priscille, ni Niyobuhungiro Bellancile w’imyaka 16, wigaga mu wa 2, mu bakomeretse 3 babiri ni abo mu muryango wa nyakwigendera kuko nyakwigendera na ba se b’abo bandi 2 bavukana. Mu bakomeretse, umwe yigaga mu wa 3, undi mu wa 2, undi mu wa mbere.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje aya makuru, avuga ko uwari utwaye iyi modoka yavaga I Kigali yerekeza I Nyamasheke, impanuka yayitewe n’umuvuduko ukabije yagendanaga.

Yagize ati “Yagonze abana abaturutse inyuma, bari mu kayira kabo k’abanyamaguru. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’uburangare bw’umushoferi, ayobora nabi aba arabagonze,ku bw’amahirwe make umwana umwe ahasiga ubuzima.”

Yabanje kwihanganisha umuryango wabuze uwawo, asaba abashoferi kwitwararika igihe batwaye ibinyabiziga, bagashyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi baba bakoresha umuhanda kuko baba batawukoresha bonyine.

Ati: “Turabanza kwihanganisha umuryango watakaje uwawo no kuwukomeza. Ni ibyago, babuze umwana, igihugu cyabuze ingirakamaro y’ejo hazaza. Turasaba abashoboferi kujya bitwararika igihe bageze ahari abantu benshi, cyane cyane noneho nk’aba bana baba bajya cyangwa bava ku mashuri.”

“Birababaje cyane kubona abantu nk’abo bakuru bagombye kuba bareberera abana, banabafasha kuba bagera iyo bajya amahoro, ari bo ahubwo babateza ibibazo. Bamenye ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese byagabanya impanuka.”

Kubyerekeranye no kumenya igikurikiraho ku babyeyi b’umwana, yagize ati ’’Iyo habaye impanuka nk’iyo birakurikiranwa ababuze uwabo bagahabwa ubutabera. Icyo ababyeyi ba bariya bana bazakora ni ukwegera Polisi y’ahongaho ibindi ikazabibafashamo.”

Umushoferi n’abo bari kumwe bo nta wagize icyo aba, ahubwo imodoka ni yo yangiritse bidakabije.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *