Burundi:Guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urugishamikiyeho byakajijwe

Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Mujyi wa Bujumbura , haravugwa amakuru y’uko inzego z’Umutekano zikomeje guhiga Abanyarwanda ndetse n’abavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda.

Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga n’abandi bavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda.

Amakuru avuga ko abatuye mu bice byo muri zone ya Rukaramu, Komine Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura, ahazwi cyane kw’izina rya Bujumbura-Rural, aribo bibasiwe ndetse bakanafungirwa ahantu hatazwi.

SOS Media Burundi, ivuga ko Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyamulenge gifitanye isano rya hafi n’ikinyarwanda, bagiye bafatwa bigizwemo uruhare n’umupolisi uri mu rwego rwa Coloneri.

Guhiga bukware Abanyarwanda baba mu Burundi , byatangiye nyuma y’amasaha macye iki gihugu gifunze imipaka igihuza n’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *