Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem, yacanweho umuriro n’abaturage ba Uganda bamusaba kwegura, nyuma yo gutangaza ko abugarijwe n’inzara muri bo ari ibigoryi.
Uyu muminisitiri yatangaje ibi mu gihe ibice bitandukanye bya Uganda byugarijwe n’inzara yatewe n’ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere, ubukene ndetse n’umutekano muke.
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama ubwo Oryem yari kuri Televiziyo ya NTV, yavuze ko abafite abugaijwe n’inzara batakabaye bitwaza ikirere kubera ko Uganda ifite ikirere kijya gikunda kubera cyiza abahinzi; ibyagatumye bahinga imyaka ihagije.
Yagize ati: “Abo bashonje ni ibigoryi, ibigoryi bishobora kwicirwa n’inzara muri Uganda. Abo ni ibigoryi kubera ko muri Uganda hari ibiribwa bihagije. Uramutse ukora cyane, muri Uganda hari ubutaka, n’ikirere ni cyiza n’ubwo haba impinduka zimwe na zimwe”.
“None ni gute wananirwa kubona ibyo kurya mu gihe wagize imbaraga zo kubyuka mu gitondo, ugategura ubutaka bwawe hanyuma ukabuteraho imyaka kandi ukayitaho?”
Amagambo ya Minisitiri Oryem aje akurikira aya Perezida Yoweri Kaguta Museveni uheruka kubwira abari bitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (NAM) ko abanya-Uganda bari kwicwa n’ibiryo.
Ni Museveni wari umaze kubihanangiriza abasaba kwirinda gusakaza amafoto y’abanya-Uganda bishwe n’umudari by’umwihariko abo mu karere ka Karamoja, ngo kuko atari ukuri.
Ati: “Utari hariya ushobora kubona inkuru zivuga ko nta biribwa dufite, nyamara hano turi kwicwa n’ibyo kurya. Ariya mafoto yose mubona ntabwo ahagarariye umugabane wa Afurika.”
Abategetsi ba Uganda bakomeje guhakana ko nta nzara iri muri iki gihugu, mu gihe raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu yerekana ko byibura mu mwaka ushize wa 2023 abanya-Uganda barenga 2,000 bishwe n’inzara muri Karamoja.
Ni inzara UHCR ivuga ko yatewe n’amapfa akomeye yibasiye kariya karere.


