Goma: Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abahutu yaburiwe irengero bikaba bivugwa ko yashimuswe.

SOSMediaBurundi, itangaza ko umugabo witwa Modeste Amini Ntamugabumwe,usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’umuryango w’Abahutu mu mujyi wa Goma ngo yaburiwe irengero bigacyekwa ko yashimuswe.

Amakuru avuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama, yavuye mu rugo ariko ntiyagaruka ndetse inzira zose zitumanaho yakoreshaga zivaho.Abagize umuryango we bavuga ko yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ubwo yari mu nzira ajya mu nama y’akazi.

Umwe mumuryango we yagize Ati: “ Twashakiye hose twarahebye ndetse twasuye na gereza zo mu mujyi wa Goma ariko ntawe twabonye. Turasaba umuntu uwo ari we wese ufite umutima utaryarya ndetse n’abayobozi b’ingabo kugira ngo badufashe kumubona.

Uyu mugabo cyo kimwe na bagenzi be bihurije muri iyi kominote y’abahutu, bakunze kugaragara bashyigikiye politiki y’ikwirakwizwa ry’amagambo abiba urwango n’amacakubiri ahanganisha amoko by’umwihariko mu gufasha FARDC n’Ihuriro ryayo mu guhonyora uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Hari amakuru kandi SOSMediaBurundi yamenye ko ngo umuyobozi mukuru w’iyi kominote y’Abahutu yavuye ikinshasa akaza gukomereza akazi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *