Umutwe wa M23 washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage babarirwa muri 20, nyuma yo kubagabo ibitero cyifashishije drone yo mu bwoko bwa CH-4.
FARDC imaze igihe yifashisha izi drone yaguze mu Bushinwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, gusa uyu mutwe uvuga ko abasivile batuye mu duce igenzura ari bo bagirwaho ingaruka n’ibitero bya ziriya ndege nto zitagira abapolite.
M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ibitero bya drone ya FARDC kuri uyu wa Kane byiciwemo “abaturage b’inzirakarengane 20” nk’uko imibare y’agateganyo ibyerekana.
Ni ibitero byagabwe hafi y’Umujyi wa Mweso muri Teritwari ya Masisi. Abapfuye biganjemo abagore n’abana.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya FARDC n’abambari bayo (FDLR, Wazalendo, abacancuro, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC) na M23 bashaka kwirukana muri uriya mujyi igenzura kuva mu mpera z’umwaka ushize.
Uyu mutwe cyakora uvuga ko nta na milimetero n’imwe ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC zirabasha kuwambura.
Kuri ubu ibikorwa byo gushakisha abandi bantu baba bahitanwe na biriya bitero biracyakomeje.
Amafoto Bisimwa yashyize ku rubuga rwe rwa X yerekana inzu z’abaturage ziri ku butaka, nyuma yo kuraswaho na drone ya CH-4.
Kugeza ubu yaba FARDC cyangwa Guverinoma ya RDC ntacyo baravuga kuri biriya birego bya M23 yanatabaje amahanga.
FARDC cyakora iheruka gutangaza ko yo n’abo bafatanya bagiye kugaba ibitero simusiga kuri M23, mu rwego rwo kwirukana burundu uyu mutwe mu bice byose by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wigaruriye.


