Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, biyifasha gukomeza kwanikira amakipe ayikurikiye ku rutonde rwa shampiyona.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu, gusa ugakomezwa no kuba APR FC ikunze kugorwa n’ikibuga cya Stade Ubworoherane bitewe n’imiterere yacyo.
Nyamukandagira yagerageje uburyo bwa mbere ku munota wa gatanu w’umukino, ku mupira Ombolenga Fitina yahinduye imbere y’izamu ugera kuri Ishimwe Christian wateye ishoti rica hejuru y’izamu.
Ku munota wa 15 Kwitonda Alain Bacca yongeye guhindura undi mupira imbere y’izamu, gusa ubura umukinnyi wa APR FC uwushyira mu izamu.
Uburyo bukomeye ku ruhande rwa Musanze bwabonetse ku munota wa 35, ubwo rutahizamu Adeyinka Salomon yatereraga umupira mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Pahvel Ndzila awukuzamo ikirenge ujya muri koruneri.
Nyuma y’umunota umwe umunya-Afurika y’Epfo Lethabo Mathaba yagerageje ubundi buryo, gusa umupira yatereye kure uca hejuru y’izamu.
Musanze FC yotsaga APR FC igitutu cyinshi mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, yongeye kubona uburyo bw’igitego ku munota wa 44, ku ishoti Adeyinka yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina gusa ba myugariro ba APR FC bashyira umupira muri koruneri.
Iminota 45 y’umukino yaranzwe no gukinira mu kirere cyane yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ku munota wa 50 w’umukino umunyezamu Ndzila yarokoye APR FC, nyuma y’umupira aremereye wa Coup-Franc yatewe na Sulley Mohamed biba ngombwa ko awukuzamo ibipfunsi.
APR FC yakoze impinduka ku munota wa 60 w’umukino zasize Bizimana Yannick wari wagowe cyane n’uburebure bwa ba myugariro ba Musanze FC ahaye umwanya Mbonyumwami Taiba.
Ku munota wa 64 w’umukino Lethabo wari wagoye cyane APR FC yagerageje ubundi buryo, gusa umupira yatereye kure y’izamu uca iruhande gato y’izamu rya Ndzila.
Ni na ko byagenze ku munota wa 67 ubwo Thaddeo Lwanga yatereraga umupira mu kibuga hagati.
APR FC yagerageje ubundi buryo ku munota wa 69 ubwo Ombolenga Fitina yahinduraga umupira imbere y’izamu, Ruboneka Bosco awugaruye mu rubuga rw’amahina n’umutwe ubura umukinnyi wo kuwitereka mu rucundura.
Nyuma y’iminota ibiri Adeyinka yatereye umupira inyuma gato y’urubuga rw’amahina ufatwa n’umunyezamu Pahvel Ndzila.
Byasabye umunota wa 79 w’umukino ngo APR FC ifungure amazamu ibifashijwemo na Kwitonda Alain Bacca.
Ni igitego cyaturutse ku makosa ya Muhire Anicet wananiwe gukura umupira imbere y’izamu rye, birangira yambuwe umupira na Mbonyumwami Taiba wawukinnye na Ruboneka, mbere y’uko ahindurira umupira Bacca wahise awushyira mu izamu n’umutwe.
Nyuma y’umunota umwe Musanze FC yahise igombora iki gitego biciye kuri Lethabo.
Kwitonda Alain Bacca yongeye guhagututsa abakunzi ba APR FC ku munota wa 84 w’umukino, ku mupira wa Coup-Franc yateye urusha imbaraga umunyezamu Muhawenayo Gad birangira winjiye mu rucundura.
Musanze FC yashoboraga kwishyura Ku munota wa 90 w’umukino ubwo Adeyinka yahinduraga umupira imbere y’izamu, Lethabo Mathaba awuteye n’umutwe Ndzila arawufata gusa arawuruka, Nshimiyimana Younussu wari hafi ahita akiza izamu.
APR FC yateye umusumari wa nyuma ku munota wa 90+3 w’umukino biciye kuri Mbonyumwami Taiba.
Ni ku mupira yari ahawe na Kwitonda Alain Bacca wabanje gucenga ba myugariro ba Musanze FC, mbere yo kuwutereka mu rucundura.
Gutsinda Musanze FC byatumye ikipe y’umutoza Thierry Froger ikomeza kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona n’amanota 39, irusha amanota atandatu Musanze FC ya kabiri.
Ni mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igifite imikino ibiri y’ikirarane.


