Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, yemeye kwegura, umuyobozi w’itsinda ry’ibihugu bya Karayibe yavuze ko, bije nyuma y’ibyumweru byinshi by’igitutu cyiyongera ndetse n’ihohoterwa rikabije muri iki gihugu.
Ni nyuma y’uko abayobozi b’akarere bahuriye muri Jamaica kuri uyu wa Mbere ushize kugira ngo baganire ku nzibacyuho ya politiki muri Haiti.
Kuri ubu Henry yaheze muri Porto Rico nyuma yo kubuzwa gusubira mu gihugu n’udutsiko twitwaje intwaro nyuma y’uruzinduko rwe muri Kenya aho yari yagiye gusaba ubufasha bwo guhangana n’udutsiko tw’ibyigomeke dusa nk’aho tugenzura igihugu.
Yayoboye igihugu kuva uwahoze ari perezida yicwa muri Nyakanga 2021 nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Nyuma y’inama yabereye i Kingston, umuyobozi w’umuryango w’ibihugu bya Karayibe akaba na Perezida wa Guyana, Irfaan Ali, yagize ati: “Twemeye ubwegure bwe nyuma y’ishyirwaho ry’inama y’umukuru w’inzibacyuho no gushyiraho Minisitiri w’intebe w’agateganyo.”
Udutsiko twitwaje intwaro zikomeye twigabije imihanda y’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, mu minsi yashize, basaba ko minisitiri w’intebe utaratowe yegura. Hari nyuma yo gucikisha imfungwa zikabakaba 4000 muri gereza 2 nini mu gihugu


