Diamond Platnumz yahagaritse ubukwe ku munota wa nyuma

Mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Platnumz yemeza ko musaza we yahagaritse ubukwe ku munota wa wa nyuma bayoberwa ibibaye.

Uyu mudamu uri mu bagezweho muri Tanzania, avuga ko musaza we yari yiyemeje gukora ubukwe n’umukobwa atatangaje amazina gusa ngo yaje kubivamo habura iminsi mike ngo bube.

Avuga ko imiryango yombi yari yaramaze kumvikana ku nkwano ndetse n’imihango y’ubukwe aho yanahishyuye ko inkwano zari zamaze gutangwa.

Aganira na Wasafi FM ya musaza we, yavuze ko ubwo bamaraga gutanga inkwano ndetse baniteguye gutaha ubukwe, Diamond yababwiye ko atagikoze ubukwe.

Diamond yabamenyesheje ko yisubiriye atagikoze ubukwe nk’uko bari babyiteguye aho yababwiye ko ashyingiranwe n’uwo mukobwa yaba ahubutse.

Uyu mudamu ntabwo yatangaje amazina y’uwo mukobwa wabenzwe na musaza we ku munota wa nyuma ubukwe bugiye gutaha ndetse ntiyanatangaje igihe cya nyacyo ibyo nyabereye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *