Raporo Ikigo Mpuzamahanga Giharanira Amahoro cya Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka itatu ishize.
Ni raporo iki kigo cy’abanya-Suede cyasohoye ku Cyumweru tariki ya 11 Werurwe, ikaba yerekana uko ibihugu bitandukanye ku Isi byagiye bigura intwaro mu myaka ine ishize ndetse n’uko byagiye bizigurisha.
Intwaro zibandwaho zirimo indege na za drones z’intambara, imodoka zo mu bwoko bw’ibifaru, systeme z’ubwirinzi ndetse n’imbunda z’imizinga.
Iyi raporo ya 2019-2023 muri rusange yerekana ko intwaro ibihugu by’Isi byaguze mu myaka ine ishize zagabanutse, ugereranyije n’imyaka ine yari yabanje.
Amakuru atangwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute yerekana ko byibura hagati ya 2021 na 2023 u Rwanda rwaguze intwaro zikomeye zibarirwa muri 74, zirimo 58 rwaguze muri 2021 na 16 rwaguze muri 2022.
Ububiko bw’amakuru (Database) bw’iki kigo bwerekana ko mu ntwaro u Rwanda rwaguze harimo imodoka z’ibifaru zo mu bwoko bwa Cobra 2 ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Hizir-rwaguze muri Turkiye.
Mbere y’aho u Rwanda kandi ngo rwari rwaraguze imbunda z’imizinga zo mu bwoko bwa RM-70 122MM muri Slovakia, kajugujugu enye zo mu bwoko bwa MI-35 rwaguze mu Burusiya, missile zo mu bwoko bwa Red-Arrow-9 rwaguze mu Bushinwa ndetse n’izindi ntwaro.
Muri rusange intwaro u Rwanda rwaguze mu myaka itatu ishize zirangana na 3% y’izo umugabane wa Afurika waguze kuva muri 2019.
Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bya EAC byaguze intwaro nyinshi zikomeye ni Uganda yaguze izibarirwa muri 73 na zo zingana na 3% by’izo Afurika yaguze, Tanzania yaguze 52 zingana na 2.1%, RDC yaguze 51 zose yaguze mu mwaka ushize zingana na 3.5%, Sudani y’Amajyepfo yaguze 18 zingana na 0.7% cyo kimwe na Kenya eshanu zingana na 0.2% by’izo umugabane wose waguze.
Raporo ya Stockholm International Peace Research Institute yerekana ko Somalia iheruka kwemezwa nk’umunyamuryango mushya wa EAC yaguze intwaro ebyiri zikomeye mu myaka itatu ishize, mu gihe u Burundi nta n’imwe bwigeze bugura.
U Rwanda ntiruri mu bihugu byashoye amafaranga menshi mu kugura intwaro
N’ubwo u Rwanda bigaragara ko ruri mu bihugu byaguze umubare munini w’intwaro zikomeye, ntirugaragara mu bihuugu byazishoyeho menshi ugereranyije na bigenzi byarwo byo muri EAC.
Database ya Stockholm International Peace Research Institute yerekana ko intwaro u Rwanda rwaguze mu myaka itatu ishize rwazitakajeho abarirwa muri $miliyoni 345 (Frw miliyari 443.5).
Ni mu gihe nka Kenya yatakaje abarirwa muri $miliyari 3.329, Uganda itakaza $miliyari 1.989, Tanzania yatakaje $ miliyari 1.591 mu gihe RDC yo yashoye $ miliyoni 677.
U Burundi n’ubwo bigaragara ko nta ntwaro bwigeze butumiza bwashoye abarirwa muri $ miliyoni 170, mu gihe Sudani y’Epfo yashoye $ miliyoni 592.
U Buhinde ni bwo bwaguze intwaro nyinshi, Amerika icuruza nyinshi
Raporo igaragaza ko ku rwego rw’Isi u Buhinde ari bwo bwaguze intwaro nyinshi, dore ko hagati ya 2019 na 2023 bwazishoyeho arenga $ miliyari 300.
U Buhinde intwaro bwaguze mu myaka ine ishize byibura zirangana na 9.8% by’izo Isi yose yaguze.
Iki gihugu gikurikiwe na Arabie Saoudite yaguze intwaro zingana na 8.4% by’izo Isi yose yaguze, igakurikirwa n’iibihugu bya Qatar, Ukraine, Pakistan, U Buyapani, Misiri, Australie, Koreya y’Epfo n’u Bushinwa.
Misiri, Nigeria, Algeria na Kenya ni byo bihugu bya Afurika byaguze intwaro nyinshi mu myaka ine ishize, kuko byibura uko ari bine byashoye arenga 90% by’ayo umugabane wose washoye.
Mu myaka ine ishize cyakora intwaro uyu mugabane wajyaga ugura zagabanutse ku kigero cya 52%, ahanini bitewe n’uko ibihugu bya Maroc na Algeria byagabanyije umubare w’izo zari zimaze igihe zigura ku kigero cya 77% (kuri Maroc) na 46% (kuri Algeria).
Raporo ya Stockholm International Peace Research Institute ishyira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku isonga ry’ibihugu byagurishije intwaro nyinshi, kuko zihariye 42% by’isoko ry’intwaro zose zagurishijwe ku Isi.
Amerika ikurikiwe n’u Bufaransa, u Burusiya, u Bushinwa, u Budage, u Butaliyani, u Bwongereza, Espagne, Israel na Koreya y’Epfo.


