Ubwato bwavaga i Goma bujya i Bukavu bukisanga ku Nkombo bwarekuwe

Ubwato Akonkwa 2, bwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwari bwayobye bukisanga mu mazi y’u Rwanda ku Kirwa cya Nkombo bupakiye abantu babarirwa muri magana bwamaze kurekurwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri iki gitondo busubira iwabo.

Abagenzi baraye umunsi n’ijoro ku kirwa cya Nkombo mu Rwanda, aho bavuga ko bari babujijwe kuva mu bwato kandi ntibashobore no kuva mu Rwanda berekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibitangazamakuru byo muri Congo biravuga ihumure ku bagenzi babarirwa mu magana bari mu bwato ariko bongeramo ibikabyo by’uko ngo bari bamaze iminsi batarya mu gihe nta n’iminsi ibiri bamaze ku ruhande rw’u Rwanda.

“Barangije kuturekura. Tumaze kwerekeza i Bukavu. Ntibyari byoroshye. Abantu bari hafi yo gupfira hano. Icyubahiro kuri Nyagasani”, uyu ngo ni uwitwa Pascal, umwe mu bagenzi bari mu bwato.

Ubu bwato bwari bwafashwe mu cyondo nyuma yo kugira ikibazo cya tekinike nk’uko abayobozi babivuga. U Rwanda rwabujije ubwato kugenda buraharara kugirango habanze hasuzumwe uko bwageze mu mazi y’u Rwanda. Ubundi bwato bwa Congo bwaje gutabara, nabwo bwitambitswe n’Ingabo z’u Rwanda.

Amakuru ya mbere yagiye ahagaragara avuga ko ubu bwato bwerekezaga i Bukavu buvuye i Goma bwisanze ku Kirwa cya Nkombo ku ruhande rw’u Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 11 Werurwe.

Ngo byaba byaratewe n’amakosa y’uwari ubutwaye ngo wisanze ku ruhande rw’u Rwanda atabizi hanyuma n’ubwato bugafatwa n’umusenyi mu gihe abandi bavuga ibyondo. Hari bamwe mu bari mu bwato bavuze ko Ingabo z’u Rwanda zaje zitabaye ubwato n’abagenzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *