whatsapp_image_2024-03-12_at_12.31_06_58bab6f3.jpg

Dynamo BBC yanze kwambara Vist Rwanda ihita isezererwa muri BAl igitaraganya

Nyuma y’uko Febabu ibujije Dynamo BBC kwambara imyambaro yanditseho umuterankunga “Vist Rwanda” isezerewe mu irushanwa rya BAL riri kubera muri Afurika y’Epfo.

Mu itangao risohowe n’ubuyobozi bwa BAL, rivuga ko Dynamo itewe mpaga ku mukino yari gukina na Petro de Luanda yo muri Angola kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024.

Itangazo ryagiraga ati: “Dynamo Basketball Club (Burundi), yananiwe gukurikiza amabwiriza ya Basketball Africa League ajyanye n’imyambaro, yatewe mpaga ku mukino w’uyu munsi yagombaga guhura na Petro de Luanda (Angola), ikurwa muri BAL 2024. Amategeko ya FIBA avuga ko mpaga 2 mu irushanwa rimwe, bihita bikura ikipe ako kanya mu irushanwa. Ni ibihe bitoroshye ku bakinnyi n’abafana. Imikino isigaye yo mu itsinda rya Kalahari izakomeza nk’uko yateganyijwe.”

Impamvu yo guterwa mpaga ni uko banze kwambara imyenda iriho umuterankunga w’irushanwa “Vist Rwanda” nk’uko babisabwe na federasiyo.

Kuri ubu Dynamo BBC yahise isezererwa mu irushanwa nyuma yo guterwa mpaga inshuro Ebyiri mu irushanwa rimwe nk’uko amategeko ya Fiba abiteganya.

Amategeko ya Fiba ateganya ko ikipe itewe mpaga inshuro Ebyiri mu irushanwa rimwe ihita isezererwa igitaraganya mu irushanwa. whatsapp_image_2024-03-12_at_12.31_06_58bab6f3.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *