Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyavanye ku isoko umuti uterwa binyuze mu rushinge n’undi basiga ku maso, nyuma y’ibirego n’impungenge z’umutekano wa yo.
Uyu mugenzuzi w’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa yavanye ku isoko ibyiciro byose by’umuti w’amavuta wa Tetracycline wakozwe na Angel Biogenics Pvt Ltd, mu Buhinde nyuma y’ibirego kuri uyu muti, nk’uko Rwanda FDA yabitangaje ku wa Mbere, itariki ya 11 Werurwe.
Iri tangazo rivuga ko uwakoze aya mavuta y’amaso “yakuye ku isoko ku bushake ibicuruzwa kubera guhindura ibara ry’aho usizwe.”
Abarwayi bakoreshaga uyu muti nabo basabwe kuwuhagarika.
Rwanda FDA kandi yakuye ku isoko umuti uterwa binyuze mu rushinge wa Phytomenadione BP 10 mg -1 ml Ampoule ukorwa na Merit Organics.
Mu itangazo ryayo, Rwanda FDA yavuze ko uyu muti wakuwe ku isoko bitewe n’imihindagurikire ya pH, ikaba ari igipimo cy’urwego rwa acide cyangwa alkaline.
Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Emile Bienvenu, yategetse abatumiza mu mahanga bose, amafarumasi, n’abadandaza, amashami ya Rwanda Medical Supply, abacuruzi, n’ibigo nderabuzima bya Leta n’iby’abikorera, guhagarika ikwirakwizwa no gutanga umuti w’amaso wa Tetracycline hamwe n’uterwa hakoreshejwe urushinge wa Phytomenadione BP 10 mg -1 ml Ampoule.
Yavuze ko abatumiza mu mahanga n’abatanga imiti yombi basabwe gutanga raporo kuri Rwanda FDA mu minsi 10 uhereye umunsi byatangarijwe. Raporo igomba kuba irimo n’ingano y’iyo miti yatumijwe mu mahanga, iyatanzwe, iyagaruwe, hamwe n’iri mu bubiko.


