Umuyobozi w’ububanyi n’amahanga w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi yatangaje ko inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza.
Uyu muyobozi Joseph Borrell yavuze ko kubura imfashanyo zinjira muri kariya gace ari ubushake bwa Israel yafunze inzira zose.
Ubwato bwo muri Esipanye butwara ibiribwa bikenewe cyane bwavuye muri Cyprus bwerekeza i Gaza, ariko Loni ivuga ko byabuze aho binyura.
Hagati aho Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu,we ngo yiyemeje gukomeza igitero mu majyepfo ya Gaza agamije gukumira uwariwe wese wagemurira abanye Gaza.
Inzira yihuse kandi ifatika yo kubona infashanyo muri kariya karere ni yo mu mihanda, ariko ibigo bishinzwe gutanga imfashanyo bivuga ko Israel ikomeje kwitambika ifunga inzira.
Ku ruhande rwa Israel ivuga ko atari yo nyirabayazana w’ibura ry’ibiribwa bya Gaza kuko ryemerera hari ibihugu bimwe byabikoze kandi bigakunda.
Ku wa kabiri, Bwana Borrell yagejeje ku nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano i New York ikibazo cy’ubutabazi muri kariya gace cyatewe no kubura inzira zifatika z’ubutaka.
Ati: “Ubu duhanganye n’abaturage baharanira kubaho.”
“Imfashanyo zita ku bantu zigomba kwinjira muri Gaza, kandi Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi urakora uko ushoboye kugira ngo bishoboke.
Borrell avuga ko inzira rukumbi ikoreshwa ari iyo mu kirere ariko nayo ikaba irushaho kugirana.
Asanga rero Israel ikoreshwa inzara nk’intwaro y’intambara.Ashimangira ko uko imiryango mpuzamahanga yamagana intambara ya Ukraine n’Uburusiya ari nako ikwiye kubigenza no kuri Gaza.


