Nyanza: Umutangabuhamya ushinja mu rubanza rwa Micomyiza yabaye umushinjura

Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza, Umutangabuhamya wagomba gushinja yashinjuye Jean Paul Micomyiza avuga ko nta bwicanyi yabonye akora ahubwo ko yagize uruhare mu gukiza ibitero byagabwaga ku bari bihishe.

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwari rukomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza ruregwamo Micomyiza Jean Paul woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède (Sweden) mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside.

Ubuhamya bwo kuri uyu wa Kabiri bwose bwatanzwe mu muhezo. Micomyiza w’imyaka 52 y’amavuko, yashinjwe ibyaha bya jenoside no gushishikariza kuyikora.

Umutangabuhamya wa mbere yagombaga gutanga ubuhamya bwe imbona nk’ubone ashinja Micomyiza, ariko mu gisa no gutungurana yavuze ko ashaka gutanga ubuhamya bushinjura.

Yagize ati:’’Niyo mpamvu nifuza kutagaragara ku mpamvu z’umutekano wanjye’’

Urukiko rwategetse ko ijwi rye rihindurwa kandi ashyirwa ahatabonwa na buri wese wari mu rukiko nkuko tubikesha BBC.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko azi Micomyiza Jean Paul ngo kuko bari baturanye kandi ko yamubonye mu gihe cyose cya jenoside. Ni mu gihe uregwa ibyo ashinjwa we abihakana.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Micomyiza ‘’nta ntwaro yarafite mu ntoki ze’’ kandi ko ‘’yagerageje kubarwanaho , hari ibitero byazaga kutwica akabisubizayo’’

Yongeyeho ko Micomyiza yageze aho ahimba inkuru ko uwo mutangabuhamya yari umugore w’uwari Perezida mu gihe cya jenoside Theodore Sindikubwabo ngo mu rwego rwo kubereka ko Perezida yabashinganishije.

Bumwe mu buhamya buvuga ko kuri bariyeri Micomyiza yari afite imbunda kandi ko ariwe watangaga amabwiriza ku bicanyi barimo interahamwe .

Umushinjacyaha yabajije umutangabuhamya impamvu yanyuranyije imvugo n’iyo mu bugenzacyaha ubwo yavugaga ko yiboneye Micomyiza afite imbunda.

Umutangabuhamya avuga ko yagezeho akisubiraho ndetse akajya aho yabarijwe kubabwira ko ‘’nta mbunda yigeze abonana Micomyiza’’

Undi mutangabuhamya nawe wumviswe n’urukiko na we yatanze ubuhamya bwe mu muhezo ariko kandi abantu bose barimo n’abanyamakuru basabwe kujya hanze y’urukiko.

Ubushinjacyaha bwasabye ko bigenda gutyo ngo kuko ari ibibazo bwagombaga kumubaza ndetse n’ibisubizo yari butange byashoboraga gutuma amenyekana bikaba byashyira umutekano we mu kaga.

Mu rubanza rwe kandi byavuzwe ko yari mu kitwaga ‘’comite de crise ‘’ yashyiraga ku rutonde abagombaga kwicwa ariko ibyo byose we arabihakana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *