Burundi: Babiri bamaze kwegura muri FEBABU nyuma yo kwirukanwa kwa Dynamo BBC muri BAL24

Kubera ikibazo cy’ikipe ya Dynamo Basketball Club yasezerewe kubera amakosa y’imyitwarire mu mikino ya BAL24, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi (FEBABU), Armand Nisabwe, ndetse n’ukuriye komite ishinzwe iterambere urubyiruko muri iri shyirahamwe, Alexis Hakizimana, batangaje ko beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Kabiri ushize.

Iki cyemezo kije mu gihe iyi kipe yisanze mu gihirahiro mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Dynamo BBC yahatiwe gutakaza umukino wayo na Fus Rabat Basketball.

Umukino wari uteganijwe ku cyumweru, itariki ya 10 Werurwe 2024 i Pretoria mu rwego rwa shampiyona ya 4 ya Basketball Africa League (BAL-2024). Wahagaritswe kubera ko ikipe y’u Burundi yanze gukurikiza amategeko agenga shampiyona ku byerekeranye n’imyambaro y’abakinnyi, nkuko byatangajwe na perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Iki kibazo gikomoka ahanini ku butumwa bwoherejwe ku wa Gatandatu, itariki 9 Werurwe na Perezida wa FEBABU, Jean-Paul Manirakiza, abwoherereza FIBA n’abateguye amarushanwa, isaha imwe mbere y’uko umukino wa mbere wa Dynamo uba. Ubu butumwa bwavugaga ko iyi kipe ishobora gukinana imyambaro yayo isanzwe, cyangwa igahisha logo ya «  Visit Rwanda  » ku myambaro yagenewe irushanwa.

Kuri uwo munsi, ikipe ya Dynamo yatsinze umukino wayo wa mbere n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo, Cape Town Tigers, ku manota 86 kuri 73. Dynamo yakinnye umukino logo ya Visit Rwanda bayihishe ku myenda yabo.

Icyagaragaye, nuko icyemezo cya Perezida wa FEBABU kitakiriwe neza n’inama nyobozi ya federasiyo y’umukino wa Basketball mu Burundi. Mu butumwa yanyujije kuri X, Armand Nisabwe yatangaje ko yeguye muri komite nyobozi, aho yari ashinzwe itangazamakuru, avuga ko atumva neza ibyemezo byafashwe n’iyi nama nyobozi ya FEBABU.

Mugenzi we, Alexis Hakizimana, ukuriye komite ishinzwe iterambere ry’urubyiruko muri FEBABU, we ubwegure bwe yabunyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa FEBABU, kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Werurwe.

Uyu we muri iyi baruwa yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera kutishimira imiyoborere y’ukuriye ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi avuga ko adashaka guhindura imyitwarire ndetse no kwigira ku bafite ubunararibonye mu gucunga amashyirahamwe y’imikino bakomeje kumugira inama ariko zigaca mu gutwi zigahingukira mu rindi.

BAL yashinzwe mu 2019 mu rwego rw’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika ( FIBA), hagamijwe gutangiza shampiyona ya mbere ya basketball ku mugabane wa Afurika. U Rwanda ni umwe mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa ribera muri Afurika y’Epfo binyuze muri Visit Rwanda ndetse na Rwandair. Umukino wa nyuma w’aya marushanwa biteganyijwe ko uzabera i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *