Stephen Curry ashobora kuziyamamariza kuba perezida w’Amerika

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Basketball, akaba asanzwe akinira Golden State Warriors, Stephen Curry, ashobora kwinjira muri politiki mu bihe biri imbere ubwo azaba asoje urugendo rwe mu mukino w’intoki.

Ubwo yari ari mu kiganiro CBS Morning gikorwa na Duncan Jericka, yabajijwe niba yajya muri politike ndetse akaba yaniyamamariza kuba Perezida w’igihugu mu gihe yaba ahagaritse Basketball.

Mu gusubiza, yemeje ko ashobora kuzabikora kuko ashishikajwe no gukoresha imbaraga ze mu mpinduka nziza, haba muri politiki cyangwa mu bundi buryo.

Yagize ati: “Birashoboka ko nabikora, nshishikajwe no gukoresha imbaraga zanjye mu mpinduka nziza. Noneho, niba aribwo buryo bwiza bwo kubikora gusa singiye kuvuga perezidanse ariko niba politike ari yo nzira y’impinduka nziza, byakorwa cyangwa bigakorwa mu bundi buryo.”

N’ubwo Curry atigeze atinda cyane kuri icyo gitekerezo cyo kuba perezida, agaragaza ko we ikimushishikaje ni impinduka nziza.

Stephen Curry ni umunyamerika w’umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga aho akina mu ikipe ya Golden State Warriors kuva muri 2009.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *