38991-460081709124705.jpg

Rutahizamu Musa Esenu yarezwe muri FIFA

Rutahizamu Musa Esenu bakunze kwita ‘Simba’ yarezwe muri FIFA hamwe na Bul FC akinira, aho bashinjwa uburiganya bakoreye ikipe yo muri Iraq.

Esenu watandukanye na Rayon Sports muri Mutarama nyuma yo kurangiza amasezerano ye, yisanze mu rubanza gute?

Ubwo uyu mukinnyi yasozaga amasezerano ye muri Rayon Sports, binyuze mu bakomisiyoneli be yahise abona ikipe nshya. Icyo gihe yahawe amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Massafi Al Jonob SC yo muri Iraq.

Nta minsi iciyeho asinye muri Massafi Al Jonob SC, Mussa Esenu yahise asinyira na none ikipe ya Bul FC ikina icyiciro cya mbere muri Uganda. Yayisinyiye agifite amasezerano yo muri Iraq.

Tariki 4 Gashyantare 2024, ikipe ya Massafi Al Jonobo yandikiye Bul FC iyimenyesha ko yakoze amakosa yo gusinyisha Musa Esenu kandi afitanye amasezerano n’indi kipe.

Nyuma y’iminsi 7 bahawe iyo baruwa, Bul FC yaje gusubiza Massafi ibamenyesha ko bemera amakosa bakoze (gusinyisha umukinnyi ufite amasezerano ahandi) ndetse ko biteguye kubiganiraho bitari byagera mu zindi nzego.

Bigeze kuri 26 Gashyantare 2024, Massafi yandikiye Bul FC ibasaba kwishyura amafaranga batanze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Iraq bandikisha Musa Esenu, kwishyura amafaranga y’abakomisiyoneri bazanye Musa Esenu ndetse no kwishyura amafaranga y’ibyangombwa bamushakiye n’itike y’indege bari bamuguriye.

Massafi yabategetse kubikora bitarenze tariki 29 Gashyantare gusa Bul FC ntiyabikoze.

Nyuma yo kutishyurwa, ku wa 7 Werurwe 2024, Massafi Al Jonob SC yandikiye urukiko nkemura mpaka rwa FIFA ibagezeho ikirego cy’umukinnyi wabo Musa Esenu, wasinyiye ikipe ya Bul FC kandi yari agifite amasezerano y’iyi kipe.

Massafi yareze Bul FC na Mussa Esenu, aho yabasabiye ibihano bigera ku 10, birimo amafaranga agera kuri miliyoni 60 z’amanyarwanda, ndetse Musa Esenu agasesa amasezerano n’ikipe ya Massafi nta kiguzi kibayeho nk’uko amategeko ari mu masezerano abivuga. 38991-460081709124705.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *