Abamamyi bagera ku 105 bamaze gufatirwa ibihano, bazira kurangura umusaruro w’ibigori mu bahinzi batarabiherewe uburenganzira.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko yamaze guca amande ya miliyoni 40,5Frw aba bamamyi nk’uko Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro na RBA.
Yavuze ko abo bamamyi bajya kugura umusaruro w’ibigori banyuze inzira y’ubusamo usanga bahenda abaturage ari nayo mpamvu leta yabahagurukiye.
Avuze ibi mu gihe abahinzi bavuga ko mu gihembwe gishize babonye umusaruro w’ibigore ariko bakabura isoko rihagije.Avuga ko mu buryo bwashyizweho, umuntu wese ugura umusaruro agomba kuba yarahawe icyangombwa n’urwego rw’umurenge.
Ati “Tumaze gufata abantu 105 baciwe amande ageze muri miliyoni 40Frw. Ni ibintu bikorwa mu rwego rwo kwirinda abamamyi.”
Yakomeje agira ati “Hatanzwe ibyangombwa ku rwego rw’umurenge, kugira ngo abagura uwo musaruro babe bafite icyangombwa cy’umurenge, bagure ariko bakurikije ibiciro. Harebwa ko ufite icyo cyangombwa ariko ukanakurikiza ibiciro.”
Uyu muyobozi yamaze impungenge abahinzi ko uko buyagenda kose ibigori byo mu Rwanda n’ubwo byaba byinshi gute, bidashobora kubura amasoko yaba ay’imbere mu gihugu ndetse no hanze yaho.
Ati “Umusaruro turawukeneye kuba waboneka ari mwinshi, ni yo mpamvu Leta yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro uzamuke, tubashe kuwubona, tubone uwo twohereza no mu mahanga.”
Icyakora yemeza ko abaguzi badashobora kubonekera rimwe, bityo ko bisaba kugurisha buhorobuhoro.
Ati “Ni ukugurisha buhoro buhoro, abaguzi baza kugura, ntibabagurira mwese icya rimwe. Abaguzi barahari. Buri muntu ku rwego rwe, hari ibyo aba yiteguye.”
Kugeza ubu hakomeje ibikorwa byo kwagura ibikorwa remezo byo gushaka ubwanikiro by’umwihariko umusaruro ukomoka ku buhinzi.


