Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya All Africa Games ikomeje kubera i Accra mu gihugu cya Ghana, bakomeje gukubitirwa ahababaza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu.
Abakinnyi 33 barimo abakina umukino wo gusiganwa ku igare, cricket, volleyball ikinirwa ku mucanga, Basketball ikinwa n’abantu batatu ndetse n’abasiganwa ku maguru ni bo bahagarariye u Rwanda muri iriya mikino iri kuba ku nshhuro yayo ya 13.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe iriya mikino izasozwa ku wa 23 Werurwe yari igeze ku munsi wayo gatandatu.
U Rwanda kuri ubu nyuma y’iminsi itandatu ruza ku mwanya wa nyuma n’umudali umwe rukumbi rumaze kwegukana.
Ni umudari wa Bronze wegukanwe na Ingabire Diane ukinira ikipe y’igihugu y’amagare, ubwo yarangizaga ku mwanya wa gatatu mu isiganwa ryabaye ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe.
U Rwanda kuri ubu ruri mu gatebo kamwe n’ibihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Guinee-Bissau na byo bimaze kwegukana umudali umwe.
Igihugu cya Misiri kimaze gutwara imidali 94 irimo 53 ya Zahabu ni cyo gikomeje guhiga ibindi, kigagukurikirwa na Nigeria imaze gutwara 48 (irimo 22 ya zahabu) cyo kimwe na Algeria imaze gutwara 66 (irimo 18 ya zahabu).



