Ubukwe bwa Bahati Emilien, ukinira Rutsiro FC buzabera mu karere ka Rubavu

Amatariki y’ubukwe bwa Kapiteni wa Rutsiro FC yamenyekanye

Kwizera Bahati Emilien w’imyaka 27, umaze imyaka irenga 10 ari umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe anabereye kapiteni ya Rutsiro FC, amatariki y’ubukwe bwe yamenyekanye.

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Ubukwe bwa Emilien buteganyijwe kuzaba tariki 04 Gicurasi 2024, bukazabera mu karere ka Rubavu nk’uko Save the date dufitiye kopi ibigaragaza.

Bahati Emilien mu kiganira gito yahaye Bwiza.com yatangaje ko Sylvie Nikubwayezu, bagiye kubana bamaze Imyaka itany bari mu rukundo.

Ati “Tumaranye imyaka itanu dukundana, rero namusabye ko yaza tukubakana umuryango arabinyemerera.”

Tumubajije icyo yaba yarakundiye umukunzi we yatubwiye ko agira umutima mwiza, kandi akunda gusenga aricyo cyamuteye kumurutisha abandi.

Bahati Emilien, Kapiteni wa Rutsiro ayimazemo imyaka irenga icumi, kuko yatangiranye nayo ubwo yashingwaga mu 2013, akajyana nayo mu cyiciro cya kabiri muri 2014, ndetse muri 2020 bakabasha kuzamukana mu cyiciro cya mbere n’ubwo batagitinzemo, dore ko muri 2023 basubiye mu cyiciro cya kabiri.

Ubukwe bwa Bahati Emilien, ukinira Rutsiro FC buzabera mu karere ka Rubavu
Ubukwe bwa Bahati Emilien, ukinira Rutsiro FC buzabera mu karere ka Rubavu

Bahati Emilien (utandaraje yataka umupira), Kapiteni wa Rutsiro ayimazemo imyaka irenga icumi
Bahati Emilien (utandaraje yataka umupira), Kapiteni wa Rutsiro ayimazemo imyaka irenga icumi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *