Nyuma y’uko hasohotse amakuru y’uko Kapiteni w’ikipe ya Inyemera WFC yakubiswe n’abayobozi aziri kwishyuza amafaranga, Urwego rw’’igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye ukuri kwa nyako kuri ayo makuru.
Mu Cyumweru gishize nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko Kapiteni wa Inyemera, Bertine Mutuyemungu, yakubiswe ubwo yajyanaga na Perezida w’ikipe ku karere ka Gicumbi ngo babwire ubuyobozi ibibazo by’amafaranga bafite mu ikipe.
Nyuma y’uko bisakuye mu iatangazamakuru, Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ndetse n’ubw’ikipe ya Inyemera bwamaganiye kure ayo makuru buvuga ko ari ibinyoma.
Kuri ubu inkuru igezweho ni uko Urwego rw’igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, rwatangiye iperereza kuri icyo kibazo cy’uwo mukinnyi bivugwa ko yakubiswe agiye kwishyuza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ko batangiye iperereza. Yagize ati: “Haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku biri kuvugwa.”


