Mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, abantu bagera kuri batandatu bagwiriwe n’ikirombe maze batatu muri bo babura ubuzima.
Aba bagwiriwe n’ikirombe barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 16 Werurwe 2024 ahagana mu masaha ya mugitondo.
Umuyobozi w’aka karere yabwiye umunyamakuru iki kirombe cyagwiriye abantu batandatu bose bakurwamo ariko batatu bapfira kwa muganga, mu gihe abarokotse bakomeje kwitabwaho.
Ati “ Bari batandatu babavanamo ari bazima babajyana ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga batatu bahita bapfa.”
Inkuru yo kugwirwa n’iki kirombe yari yamenyekanye bitirutse kuri uyu muntu umwe wabashije kuva muri iki kirombe abifashijwemo n’isuka yarimo acukuza, ahita ajya gutabariza bagenzi be bane bari bahezemo, ubutabazi buraza butangira kugerageza kubakuramo.


