Nyuma y’uko Abanyapakisitani batashye mu mpera za Gashyantare , abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abashinwa bari muri MONUSCO, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basezeye kuri Kivu y’Amajyepfo ku wa Kabiri, mu cyiciro gikurikiye mu gucyura ingabo z’a UN nkuko byasabwe na Kinshasa ubu isanga ntacyo zimaze.
“Bamenyekanye cyane kubera ubumenyi bwabo, ubuhanga bwabo na disipulini”, uyu ni Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, mu birori byateguwe mu kigo cyabagamo kuva mu 2003 ishami ry’Abashinwa ry’ubwubatsi n’abaganga, ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, nko mu birometero cumi na bitanu mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’intara, Bukavu. Aba bantu bagera kuri 200 bakoze cyane cyane mu bikorwa by’ubwubatsi, gusana imahanda, gusana ibiraro, n’ibindi.

Ukugenda kwabo, kuzatangira gukurikizwa mu minsi igera ku icumi, gukurikiye ukw’Ingabo za Loni zigera kuri 270 zo muri Pakisitani zashyikirije abapolisi ba Congo, kuwa 28 Gashyantare, urufunguzo rw’ikigo cya Kamanyola, hafi y’umupaka n’u Rwanda n’u Burundi nkuko tubikesha VOA.
Nyuma y’imyaka 25, abategetsi ba Congo bemeza ko Ingabo za Loni ntacyo zikora ku mitwe yitwaje intwaro kandi basabye ko bagenda “byihuse”, mu iteka ryo mu Kuboza gushize n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano nubwo hari impungenge z’uko ihohoterwa ryiyongera mu Burasirazuba.


