Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Igipolisi cyo muri Berlin kivuga ko abantu bagera ku 4000 bateraniye ku irembo ry’ikirangantego cy’umurwa mukuru w’u Budage, Brandenburg Gate, bahatumurira umwotsi mu rwego rwo kwizihiza uburenganzira buherutse gutangwa bwo kunywa urumogi mu gihugu.
Umunsi wagaragayemo ibitaramo na disikuru z’impirimbanyi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Mu kwishimira amahitamo yabo yo gukoresha urumogi ubu bemerewe n’amategeko, bamwe muri rubanda bari bafite ibyapa byanditseho ngo: “Ntabwo abantu bose bifuza kunywa inzoga”, kandi abafashe ijambo bashimishijwe no kuvanaho itegeko ryabakumiraga.
Nubwo ubu byemewe kunywa urumogi mu Budage, Ikigo cy’igihugu gishinzwe za gari ya moshi, Deutsche Bahn (DB), ku wa Gatandatu yatangaje ko kunywa itabi rya hashish n’urumogi bibujijwe ahategerwa gari ya moshi hirya no hino.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, byemewe n’amategeko ku bantu bakuru mu Budage gutwara garama 25 z’urumogi no kwiterera ibiti bigera kuri bitatu by’urumogi mu rugo.
N’ubwo muri rusange DB ibungabunga ahantu hagenewe kunywera itabi hashyizweho ku mbuga zayo, yagize iti: “Hashingiwe ku itegeko ribuza kunywa urumogi ku manywa ahantu hakoreshwa n’abanyamaguru ndetse no mu bigo by’amashuri ndetse n’ibibuga by’imikino, turashaka kurinda abagenzi bose bacu kuri sitasiyo zacu, cyane cyane abana n’urubyiruko. ”
Isosiyete yavuze ko izaba ifite amategeko mashya mu kwezi gutaha.


