Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe aherekejwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA basuye ikipe y’Igihugu Amavubi aho iri gukorera umwiherero.
Ni uruzinduko aba bombi bagize mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi arimo gutegura imikino ibiri yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Mexique, Canada na USA.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 nibwo Aurore Munyangaju aherekejwe na Perezida wa FERWAFA basuye iyi kipe iri kwitegura imikino ya Benin na Lesotho.
Mu kiganiro yahaye abakinnyi b’Amavubi, Minisitiri yabwiye aba basore b’Amavubi ko igihugu kibahanze amaso abasaba gukomeza gushimisha Abanyarwanda bitwara neza mu mikino iri imbere bitegura.
Abagize Amavubi bijeje ubuyobozi ko bazatanga imbaraga zose kugira ngo baheshe igihugu ishema kandi bashimira uburyo Abayobozi bakomeje kubaba hafi mu myiteguro y’imikino bitegura yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi 2026.
Kugeza ubu Amavubi azahaguruka mu i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa1 saa 01h45
Minisitiri asuye Amavubi nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa kane, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Adolphe KALISA, bari basuye iyi kipe y’Igihugu.










