Abajyanama bubuzima mu karere ka Nyaruguru barishimira ko gahunda yo kuboneza urubyaro igenda itera intambwe, binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abashaka gushyingiranwa kuzaboneza urubyaro mu gihe bazaba batangiye kubyara.

Ibi byatangiriye mu mirenge ya Nyabimata na Muganza, imwe mu mirenge iri inyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Akarere ka Nyaruguru, katangije ubukangurambaga muri gahunda yo kuboneza urubyaro binyuze mu bajyanama bubuzima.

Iyi gahunda igenda ifasha cyane abaturage ndetse ugasanga bitagisaba imbaraga nyinshi kuko bo ubwabo bagenda bigishanya, nk’uko abagenerwa na yo ibikorwa babihamya.

MUKANTWALI Alphonsine, umubyeyi utuye mu murenge wa Muganza, avuga ko kuva yatangira kuboneza urubyaro byamufashije mu kwiteza imbere, kuko atagihura nimbogamizi zo gutakaza umwanya munini mu kwita ku bana.

Avuga ko ahubwo yifashisha uwo mwanya mu gukora ibikorwa biteza imbere umuryango we.

Ati: “Mbere nashoboraga kuba nita ku bana binkurikirane barutana umwaka umwe, bigatuma ntafasha umugabo mu mirimo iduteza imbere, ariko uyu munsi mfite umwana wimyaka itanu ni we muto; bituma mfatanya numugabo gushaka ibitunga umuryango nta nkomyi.

Binyuze mu mushinga TINYUKA ukorera mu mirenge ya Nyabimata na Muganza ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango ADENYA, abajyanama bubuzima bafashije mu bukangurambaga bugamije kwegera imiryango mu kubashishikariza kuboneza urubyaro.

Abajyanama bubuzima bavuga ko bamaze kumenya gufasha abaturage kuboneza urubyaro, ibyafashije kugabanya indahekana mu mirenge ya Nyabimata na Muganza.
MUNYEMANA Médard, umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Muganza, avuga ko ku nshuro ya mbere bohereza abashaka serivisi yo kuboneza urubyaro kwa muganga, ubundi bagakomeza kumufashiriza aho atuye.

Yagize ati: “Uretse ku nshuro ya mbere, ubundi twahawe ibikoresho byose n’uyu mushinga wa TINYUKa bidufasha gufasha abaturage dushinzwe”.

Aba bajyanama b’ubuzima kandi kubufatanye na TINYUKA banegereye urubyiruko ruri mu bigo by’amashuri ari mu mirenge ya Nyabimata na Muganza, babigisha ubuzima bw’imyororkere hagamije gukumira inda zitateganyijwe mu rubyiruko.

Umuryango ADENYA washyize mu bikorwa uyu mushinga wa TINYUKA, uvuga ko byatanze impinduka mu mibereho y’abaturage, cyane ko mu gihe cy’umwaka umaze wafashije imiryango isaga 800 kuboneza urubyaro.

Uyu mushinga kandi wegereye urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri rusaga 2500. TINYUKA yaterwaga inkunga na ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda.

whatsapp_image_2024-06-01_at_18_37.03.jpg

whatsapp_image_2024-06-01_at_18.38_13.jpg

whatsapp_image_2024-06-01_at_18.37_48.jpg

whatsapp_image_2024-06-01_at_18.37_40.jpg

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *