Abashoferi b’Abarundi baguriraga Lisansi ku mupaka ubahuza na Congo bakomanyirijwe

Ikibazo cyo kubona Lisansi ku bashoferi b’Abarundi cyabaye ingume nyuma y’uko bakumiriwe kuyigurira ku mupaka wa Kavimvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu bucuruzi bwa Lisansi bwabujijwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’Abasohoka bakorera ku mupaka wa Kavimvira, umwe mu mipaka ihuza icyo gihugu n’Uburundi.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko kuri uyu mupaka habereye impanuka y’ikamyo yahiye igakongoka.

Iki kibazo cyahangayikishije cyane abantu benshi barimo abashoferi b’Abarundi bajyaga kunywesha lisanse muri Kongo kuko mu Burundi kubona ibikomoka kuri Peteroli byabaye ingume.

Iyi gingo yo gufuga ubwo bucuruzi ije nyuma y’aho lisansi icururizwa aho ku mupaka itwitse imodoka.

Abacuruzi b’Abanyekongo bavuga ko birukanywe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mu mupaka. Ni mu gihe abashoferi bo bavuga ko batunguwe n’icyo cyemezo.

Amakuru avuga ko mu gihe hari abacuruzi barenze kuri ayo mabwiriza inzego z’umutekano zihita zifata iyo lisansi zikayitwara.

Abakomerekejwe n’uyu mwanzuro wo gufunga uyu mupaka ni abashoferi b’Abarundi kuko bakihagera bakabwirwa iby’icyo cyemezo babuze ayo bacira n’ayo bamira babura aho berekeza.

Uburyo bari basigaranye bwo kubona iyi Lisansi n’ubwo kujya mu mujyi wa Uvira none naho imihanda yarangiritse ntikiri nyabagendwa bitewe n’ibiza byaturutse ku mvura yaguye muri ibi bice.

Ku mupaka wa Kavunvira uwaguraga Litiro 20 za Lisansi yishyuraga amadirali 27 ya Amerika.Abakoraga ubwo bucuruzi basaba ko badohorerwa, bagakomeza imirimo yabo kuko ari yo yari ibatungiye imiryango.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *