Igihugu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gihagarariwe muri Indonesia na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, ufite icyicaro muri Singapore, cyafunguye ku mugaragaro ambasade yacyo muri Indonesia, mu murwa mukuru, Jakarta.
Iyi ambasade yafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Indonesia, Retno Marsudi, ku wa Kane, itariki ya 6 Kamena 2024, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iyi ambasade ari igihamya mu rugendo rwo kwagura ubucuti n’umubano ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
Minisitiri Dr Biruta na mugenzi we Retno Marsudi, banagiranye ibiganiro byihariye bigusha ku guteza imbere umubano w’impande zombi mu bifitiye inyungu abaturage.

Banashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi arimo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.
Kuwa 1 Ukuboza 2022 ni bwo Ambasaderi Uwihanganye yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Muri uwo mwaka ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.
Umukuru w’Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia Joko Widodo, banaganira ku hazaza h’ubutwererane bw’u Rwanda na Indonesia n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.


