Abantu bagera ku bihumbi 2621 bangana na 40% bamaze gutsindira Perimi yo gutwara ibinyabiziga nyuma y’ukwezi kumwe Ikigo cya Busanza gifunguwe.
Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa Kane. Aba batsinze bamaze gukorera ibizamini byo gutwara ibinyabiziga mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gukoresha ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu hifashishijwe ikoranabuhanga kiri i Busanza.
Ubusanzwe ngo abasanzwe bakorera ibizamini ahandi batsinda ku kigero kiri hagati ya 25-30%, bisobanuye ko imibare irikugenda izamuka cyane.
Ikoranabuhanga ryashyizwe muri iki Kigo, ngo rituma ukorera uruhushya atagira igihunga kuko akora yisanzuye ntawe umwicaye iruhande, ikindi kandi ngo bituma ruswa icika.
Ikigo cya Busanza kimaze ukwezi kumwe gifunguwe. Byitezwe ko umusaruro wacyo uzagenda wikuba umunsi ku munsi.
Taliki ya 6 Gicurasi 2024 ni bwo mu Kigo cya Polisi gishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara Ibinyabiziga hatangiye gukorwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga.


