Abantu bitwaje imbunda bishe abasirikare barindwi ba Bénin mu gitero cyagabwe muri parike y’igihugu ya Pendjari mu majyaruguru y’igihugu, hafi y’umupaka na Burkina Faso nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano kuwa Gatatu.
Amakuru ntagaragaza abo bantu bitwaje intwaro abo ari bo, ariko igitero cyo ku wa Kabiri nicyo giheruka mu gace k’umupaka aho Benin ikomeje gu n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’intagondwa z’Abayisilamu zayogoje akarere ka Sahel aho kandi udutsiko tw’abagizi ba nabi n’abakora magendu bakorera.
Umwe mu basirikare yatangarije AFP ubwo yabazwaga kuri icyo gitero ati: “Amakuru ajyanye no gupfusha barindwi muri bagenzi bacu yemejwe.”
Nta tsinda ryahise rivuga ko ariryo nyirabayazana w’icyo gitero kandi igisirikare ntikiratanga ibisobanuro ku mugaragaro.
Ibihugu byo mu kigobe cya Guinea muri Afurika y’Iburengerazuba nka Benin, Togo, Ghana na Cote d’Ivoire biritegura guhangana n’ibibazo by’iterabwoba by’intagondwa gikomeje kwiyongera muri Sahel zituruka hakurya y’imipaka yabyo.
Benin ihana imbibi na Burkina Faso na Niger, aho iyi mitwe y’intagondwa ikomeje guhungabanya umutekano.
Muri Gicurasi, ingabo za Bénin zishe abantu umunani bakekwaho kuba inyeshyamba mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, hafi y’umupaka na Niger.
Gushimangira umutekano
Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger muri Nyakanga umwaka ushize ryanatumye Ingabo z’Abafaransa ziva muri iki gihugu, bituma impungenge z’umutekano muke ziyongera muri Sahel.
Abategetsi ba Bénin bohereje abasirikare 3.000 kugira ngo bashimangire umutekano ku mupaka mu rwego rwa Operation Mirador.
Igihugu cya Benin gitekereza no gusaba u Rwanda ingabo zo kugifasha guhangana n’ibi bibazo by’umutekano nk’uko Mozambike yabigenje yitabaza RDF muri Cabo Delgado.


