Niba umara kurya bigafata igihe kinini ngo kugirango wongere gusonza fata iri funguro

Abantu benshi by’umwihariko muri Afurika usanga bafata amafunguro runaka ariko bamwe ugasanga barataka bavuga ko bagugaye bityo bikabagora kongera gusonza.

ku bahura n’icyo kibazo rero usanga abahanga mu mirire babagira inama gufata amafunguro atandukanye ariko by’umwihariko ibishyimbo n’imboga zirimo imiteja.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti lesjardinslaurentiens.com, ibishyimbo bimaze imyaka ibihumbi bivumbuwe n’abashakashatsi, bavuga ko byagaragaye mbere na mbere mu gihugu cya Perou nyuma bigenda bikwarakwizwa ku isi hirya no hino.

Nubwo abantu barya ibishyimbo n’imiteja ari benshi, ariko hari ababirya gusa batazi icyo bimaze mu mibiri yabo. Urubuga selection.ca, rutangaza ko ibishyimbo bifite akamaro mu gufasha umutima gukora neza ndetse n’izindi ngingo z’umubiri w’umuntu.

Ubusanzwe Imiteja ikize cyane kuri “fibres” izo rero zituma amara akora neza, agasohora ibyo agomba gusohora kandi bitagoranye, ibyo bikarinda umuntu kuba yarwara kanseri y’urura runini.Ni yo mpamvu abaganga bagira inama abantu bagira ikibazo cy’impatwe ko bajya barya imiteja.

Uyiriye yumva yijuse, ibyo bikaba byamufasha kwirinda kurya ibinyamavuta. Ni yo mpamvu ari byiza kuyifashisha mu gihe umuntu yifuza kunanuka, kuko imiteja itigiramo ibintu bibyibushya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *