Haruna Niyonzima yashimiwe bikomeye n’umwe mu bakunzi be kuba yaramuhaye ubufasha bumwunganira kuvuza umugore we wari urembejwe na kanseri yaje gukira burundu kubera ubufasha yahawe n’uyu musore.
Uyu mukinnyi ukinira Al Ta’awon yo muri Libya ari mu Rwanda aho ari mu kiruhuko ndetse akaba ari gukina irushanwa ritegura umwaka utaha w’imikino ku bakinnyi babyifuza rya ‘Agaciro Tournament Pre-Season 2024’.
Niyonzima yahuye n’uyu mugabo mu mwaka ushize aho uvuga ko bari inshuti kuva cyera ariko akaba atarumvaga ko akimwibuka.
Aba bamenyanye bakiri bato gusa uyu mugabo agacyekaka ko baba baramwibagiwe yaje gutungurwa no gusanga Haruna akimwibuka.
Icyo gihe yaramwegereye amwibutsa aramwiyibutsa ndetse ntiyibagirwa kumubwira ko afite ikibazo cy’umugore we usigaye uba mu bitaro kubera uburwayi bwa Kanseri.
Uyu mugabo yagize ati “Haruna muzi ari muri Rayon Sports, ari inshuti yanjye ndi umusore. Naje kurwaza umusore ndamushakisha ndetse mu mwaka ushize musanga ku Mumena [..]. Yampaye nimero ngo nzamuhamagare, nyuma ampa ibihumbi 86 Frw ari nayo Ibitaro bya Butaro bari banciye.”
Akomeza agira ati: “Ntiyari aziko tuzongera kubonana, ntiyaraziko nageze i Butaro, ntiyarazi ko n’umudamu yakize. Ndagira ngo ngutangarize ngo umudamu Marceline Uwimana yarakize, kanseri yashizemo na raporo ya muganga ndayifite. Ndagushimiye n’igihugu kibyumve.”
Niyonzima Haruna w’imyaka 34 yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, AS Kugali yo mu Rwanda, Young Africans na Simba SC yo muri Tanzania, kugeza ubu akaba ari muri Al Ta’awon yo muri Libya.


