Amavubi yatsinze Lesotho asatira kujya mu gikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze ikipe y’igihugu ya Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, bituma ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda.

Kuri uyu wa Kane nibwo habaga umukino w’umunsi wa 4 mu itsinda C hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Lesotho kuri Moses Mabidha Stadium.

Amavubi yatangiye umukino ubona ihererekanya neza ndetse n’abakinnyi barimo Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert bakagerageza kurekurira amashoti inyuma y’urubuga rw’amahina gusa imipira ikanyura hejuru y’izamu kure.

Ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yarabonye gusa awuhereje Nshuti Innocent birangira awutakaje.

Lesotho yanyuzagamo gukina icungura ku kubona imipira ngo iyirukankane, aho ku munota wa 19 yabonye kufura nziza ku ikosa Manzi Thierry yarakoreye Sera Motebang ndetse nahabwa ikarita y’umuhondo maze iterwa na na Thabang Malane gusa ayita hejuru y’izamu kure cyane .

Ku munota wa 43 Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cya Jojea Kwizera ahawe umupira na Fitina Ombolenga ku kazi keza Kari kamaze gukorwa na Bizimana Djihad.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza w’kipe y’igihugu ya Lesotho, Leslie Notsi akora impinduka mu kibuga akuramo Thabao Lesaonana na Tsepang Sefali hajyamo Tumelo Khutlang na Tlotliso Phatsisi.

Lesotho yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura ikabona uburyo imbere y’izamu gusa n’abakinnyi b’Amavubi barangajwe imbere na Nshuti Innocent bakabona amahirwe gusa ntibayabyaze umusaruro.

Frank Spittler nawe yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo Jojea Kwizera ashyiramo Samuel Gueulette.

Ku munota wa 71 Amavubi yabonye kufura nziza yashoboraga kugira icyo ibyara ku ikosa Motlomelo Mkwanazi yarakoreye Imanishimwe Emmanuel Manguende gusa itewe na Muhire Kevin ntiyagira icyo itanga.

Umukino waje kurangira Amavubi atsinze igitego 1-0 ahita yongera kuyobora itsinda n’amanota 7 aho akurikirwa na Afurika y’Epfo, Bénin nazo zifite amanota 7 mu gihe Lesotho yo yagumye ku manota 5, Nigeria yatsinzwe na Benin ifite amanota 3 ku mwanya ubanziriza uwanyuma mu gihe Zimbabwe iherekeza izindi n’amanota 2.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *