Leta y’u Bwongereza yafunguye by’agateganyo abimukira 79 badafite ibyangombwa bari mu bazoherezwa mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu Ukuboza 2023.
Abasaba ubuhungiro benshi barafunzwe kuva mu mpera ya Mata (4) uyu mwaka, nyuma y’uko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak avuze ko indege zizabajyana mu Rwanda mu byumweru bya mbere bya Nyakanga 2024.
Kwemeza ko abo barekuwe bibaye nyuma y’uko abanyamategeko bunganira leta babwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko nta ndege izahaguruka ibajyanye mu Rwanda mbere y’itariki ya 24 Nyakanga, bibaye hafi cyane.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ntiyigeze na rimwe yemeza umubare w’abafunzwe, ndetse yavuze ko itazanga amakuru y’uko gahunda yo kubohereza mu Rwanda izaba irimo kugenda umunsi ku munsi.
Minisitiri w’intebe Sunak avuga ko nasubira ku butegetsi indege zizabajyana mu Rwanda mu buryo buhoraho, guhera muri Nyakanga.
Ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko rizakuraho iyo gahunda niriramuka ritsinze amatora rusange yo ku itariki ya 4 Nyakanga.


