Padiri Mategeko Amatus ( Aimé) ufungiye mu Igororero rya Mpanga, Akarere ka Nyanza mu majyepfo y’igihugu, wakatiwe burundu n’inkiko gacaca kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Kiliziya Gatolika ya Shangi, Akarere ka Nyamasheke. Akunda kugarukwaho cyane n’abaharokokeye, akaba yaranavuzwe cyane ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi bahiciwe muri Jenoside.
Bwiza.com yashatse kumenya byinshi kuri uyu mupadiri wayoboraga paruwasi gatolika ya Hanika,umurenge wa Macuba muri aka karere ka Nyamasheke, akahavanwa ku wa 12 Mata 1994, imbaga y’Abatutsi barenga 15.000 yari yahahungiye imaze kuhatikirira.
Akajyanwa kwa Musenyeri wa Diyoseze gatolika ya Cyangugu icyo gihe,Thadée Ntihunyurwa, nk’uko muri ibyo bihe abapadiri hafi ya bose bakuwe muri za paruwasi, basiga Abatutsi bicwa, bajyanwa kwa Musenyeri, abandi bajyanwa mu bapadiri b’Abalogasiyonisite byitwa ko bahungishijwe.
Mukangira Angélique,ushinzwe imirimo ya buri munsi y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Hanika,uri muri mbarwa barokokeye kuri paruwasi gatolika ya Hanika, yabwiye Bwiza.com ko, ku wa 11 Mata 1994 kuri iyi paruwasi habereye ubwicanyi bwatikije imbaga y’Abatutsi bari bahahungiye.
Mukangira ati’’ Icyo gihe padiri Mategeko yagaragaraga nk’uwifatanyije n’Abatutsi,anadufasha guhangana n’interahamwe, ziza kumukekamo icyitso cyacu, cyane cyane ko bari banamaze kumenya ko nyina yari Umututsikazi, na we atangira kurebwa nabi, ni bwo ku wa 12 Mata, yahungishirizwaga kwa Musenyeri, kimwe n’abandi bapadiri, ava atyo muri Paruwasi ya Hanika, isigarira aho, iyicwa ry’Abatutsi rikomeje.
Bwiza.com yakomeje gushaka amakuru ku byo abantu bibaza uburyo yaba yarageze muri paruwasi gatolika ya Shangi, kandi yari yajyanywe kwa Musenyeri, uburyo yaje guhinduka akagira uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwamuhesheje igifungo cya burundu, yiyambaza Padiri Nkudayezu Oscar, uvugwaho kuba yararwanyeho bikomeye Abatutsi bari bahungiye kuri Sitade Kamarampaka ( Sitade ya Rusizi), abaharokokeye bita intwari.
Padiri Nkundayezu Oscar, yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko, ubwo Jenoside yari irimbanije, Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yafashe icyemezo cyo gukura abapadiri hafi ya bose muri paruwasi zabo, cyane cyane abo byagaragaraga ko bashobora kwicwa.
Yabajyanye iwe, abandi bajyanwa mu bapadiri b’Abalogasiyonisite, ari muri urwo rwego na Padiri Ubald Rugirangoga wayoboraga Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke yahakuwe kuko we Interahamwe zashakaga kumwica, ku wa 13 Mata n’abari i Shangi barahakurwa, bose bajyanwa kwa Musenyeri.
Padiri Nkundayezu avuga ko icyo gihe i Shangi hari hasigaye ababikira bonyine ari bo barwana ku Batutsi bari barahahungiye, Musenyeri ngo aza gukoresha inama abapadiri bose ababwira ko ari ubugwari kuba birunze aho, Abatutsi bicwa, ababikira b’i Shangi bari bonyine, cyane cyane ko ngo bahoraga bamusaba kubaha umupadiri ubasigaza.
Ati ’’Nta mupadiri mukuru twari dufiteyo icyo gihe, ibintu byose byari byarasandaye, yagiyeyo gusigarana n’ababikira ngo bareke kuba mu bwigunge, nta mupadiri bafite, ntiyari agiye muri paruwasi.’’
Yarakomeje ati’’ Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yadukoresheje inama aratubwira ati’ Koko turirunda hano, abandi basigaye bonyine, hari ababikira bari i Shangi, hari abandi bari i Nyamasheke, ubu si ubugwari?
Umwe mu bapadiri arahaguruka aramusubiza ati’’ Ariko Musenyeri koko, ko usa n’uwirengagiza ukuri? Ubungubu, abantu b’i Nyamasheke bahora hano bakubita agatoki ku kandi ngo babuze umutwe wa Padiri Ubald, murumva bakeneye umupadiri koko? Ko abaturage baho bavuga se ko bashaka padiri bihitiyemo, bazamukura he?’’
Muri iyo nama ngo impaka zabaye urudaca, igiye kurangira ngo batahe, padiri Simon Kayumba wari umusaza,wari waramaze imyaka myinshi cyane ari padiri mukuru wa paruwasi ya Mibilizi,ngo arahaguruka ati ’’ Rero, twese turi ibigwari. Bariya bakobwa ( ababikira) babaye intwari. Jye nzajyayo. Sinakwemera ko abakobwa bahanganye kuriya, bakanga gutererana Abatutsi bariho bicwa bakomeza kuba bonyine. Twarabataye baguma batyo, Jye niyemeje kujya kugumana n’ab’i Shangi.’’
Muri izo mpaka ngo ni bwo Padiri Mategeko yafashe ijambo, ati ’’ Uyu musaza koko azagenda wenyine, azabivamo? Nzamuherekeza.’’ Kuko ngo uyu Padiri Kayumba yigaga, ni bwo Padiri Mategeko yagiye i Shangi, na Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, aba asubije ikibazo cy’ababikira baho bamusabaga umupadiri.
Tuyishime Valens, umwe mu barokokeye kuri iyi Paruwasi ya Shangi, wanatanze ubuhamya ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi hafi 15.000 bahiciwe, yavuze ko Padiri Mategeko uvuka mu Murenge wa Bushenge, hafi y’iyi kiliziya ahageze yababereye mubi cyane, aho kubatabara akajya ahubwo acunaguza inkomere avuga ko abazikomerekeje batazi kwica, baba bazirangijeho.
Ati ’’ Yatubereye mubi cyane rwose kandi twari twizeye ko ubwo hageze padiri tutagipfuye, ariko si ko byagenze ahubwo ari mu badusonze, adushumuriza Interahamwe, n’ubundi bugome bwinshi yadukoreraga.’’
Bavuga ko yahageze ku wa 16 Mata, atangira kwitabira inama zakoreshwaga n’uwari superefe kuri Perefegitura ya Cyangugu, Munyengabe Théodore na Burugumesitiri Karorero Charles w’iyari Komini Gafunzo, zirimo abayobozi mu nzego zose z’iyo komini, zabaga zigamije kureba aho Jenoside igeze, imbaraga zikenewe ngo yihutishwe, abataricwa n’indi.
Bavuga nk’inama yitabiriye ku biro bya Komini Gafunzo, ku wa 18 Mata, yarebaga niba ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe yitwaga Pima ku wa 14 kugeza ku wa 16 Mata ku Batutsi bari barahungiye kuri iyi paruwasi bwaragenze neza, niba n’ Abatutsi bihishe mu biturage bari kuvumburwa bakicwa mu buryo bukenewe, aho buri konseye yatangaga raporo y’uko iwe bihagaze, bashimira abakora ( bica cyane), bagaya ba Ntibindeba.
Inama yabaye rurangiza ngo ni iyakozwe ku wa 27, na yo Padiri Mategeko yitabiriye, ivuga ko hari abagabo b’abanyabwenge, abacuruzi n’abandi bakomeye, barimo uwitwaga Kamatari Daniel, ngo basize imbunda, za gerenade n’imishito mu ngo zabo byo kwica Abahutu, ko bakwiye kuvanwa mu bandi, bakajyanwa kwicirwa kuri sitade ya Kamarampaka.
Icyo gihe inama irangiye, bagiye ku kiliziya, bakoresha inama Abatautsi, bababwira ko kugira ngo batekane, ari uko bavanwamo abagabo bakekwaho guteza umutekano muke mu Bahutu, bakabajyana, abasigaye bakarindwa neza.
Kayitarama Epimaque uri mu bajyanywe, akaba yari umwungiriza wa Burugumesitiri wa Komini Gafunzo ushinzwe amategeko, yagize ati ’’ Badupakiye Daihatsu yatwaraga Interahamwe turi 27, Padiri Mategeko ni we wari ubihagarikiye, adusunikira mu modoka. Superefe Munyengabe asoma urutonde. Bari bagiye kutwica, batugejeje mu Bushenge umwe asimbutse ngo avemo bahita bamwica. Batugejeje kuri Perefegitura ya Cyangugu tubura utwica, batujyana kuri jandarumori ya Cyangugu, baduhondagura ibibuno by’imbunda mu mutwe, barangije batujyana kuri sitade. Benshi muri twe bagiye bapfa nyuma kubera gukubitwa ‘’
Yarakomeje ati ’’ Yari azi ko batujyanye kutwica kuko ari twe twari dufite imbaraga zo kurengera abandi, uwo munsi abadupakiye iyo modoka ya Daihatsu, bakirirwa iwabo wa padiri abashimira.
Kudukuramo byanatumye Interahamwe za Munyakazi Yusufu zitsemba abari basigaye ku wa 29 Mata, n’inkomere zikorejwe imibiri y’abishwe, ku wa 30 Mata, ziyijyana ku cyobo cya Croix-rouge na zo zikicirwayo, bose bicwa kuko nta babaga babarwanaho.’’
Uruhare rwa Padiri Mategeko muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Shangi runavugwa n’uhagarariye Ibuka muri uyu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric, n’uhagarariye AVEGA, Kampogo Constance, bavuga ko nubwo atafashe umupanga ngo ateme Umututsi, ariko iyo agira icyo akora ngo abarengere batari kwicwa uko bishwe, ko yageze nubwo yigira umushumba w’inka z’ababikira ngo avumbure abicwaga bicwe, ko hari n’abakobwa n’abagore yashumurizaga Interahamwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bakabasambanya.
Padiri Mategeko Aimé, muri gacaca yashinjwe ibyaha 18 nk’uko uwayoboraga inteko yo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yagiye kumuburanishiriza aho i Shangi, nkuko Yaramutse Chantal yabitangarije BWIZA.
Ibyaha 13 ni byo byamuhamye, ahanagurwaho ibyaha 5 birimo icyo guha abasigajwe inyuma n’amateka abagore n’abakobwa ngo babasambaye kuko abo basigajwe inyuma n’amateka babuze, batagaragaye mu rubanza, akatirwa burundu y’umwihariko, arajurira, akatirwa burundu.
Yaramutse Chantal yakomeje atangariza Bwiza.com ko mu iburana rya padiri Mategeko yavuze ko yifuza ko Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wari wamutumye aho i Shangi na we agaragara muri Gacaca akagira ibyo asobanura by’ubwo butumwa yari yamwoherejemo, gusa ngo Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yaraje agaze kuri kiliziya ya Shangi,ataragera aho Gacaca yaberaga ku biro by’iyari komini Gafunzo, ari byo biro by’umurenge wa Shangi w’ubu araremba cyane, ahamara iminsi 2 yose yarahatembeye, bamusubizayo atageze mu rukiko ngo atange ubuhamya padiri Mategeko yamwifuzagaho n’ubu rukiri urujijo mu barokokeye kuri paruwasi gatolika ya Shangi.
Superefe Munyengabe na we wavukaga i Nyabitekeri, bafatanyaga, akatiye burundu, bari hamwe mu Igororero rya Mpanga, uwari Burugumesitiri w’iyari Komini Gafunzo, icyo gihe, Karorero Charles na bamwe mu bakonseye n’abandi bayobozi, barafunzwe.
Abarokokeye aha i Shangi, bavuga ko Padiri Mategeko akigera i Shangi atigeze agira ahandi aba, ibyo yakoraga byose yabikoraga ataha iwabo mu Bushenge, kuko nta bandi bapadiri bari bahari ngo babane.
Paruwasi Gatolika ya Shangi yabereyemo ubwicanyi ndengakamere, burimo ubwayobowe n’Interahamwe ikomeye Yusufu Munyakazi yo mu Bugarama, i Rusizi yahageze ku mugoroba wo ku wa 29 Mata, ivuye kwica mu yahoze ari Komini Rwamatamu ku Kibuye, n’iyitwa Pima y’i Nyabitekeri, Nyamasheke.
Urwibutso rwa Shangi rushyinguyemo imibiri 17.999, irimo 14.780 yakuwe mu cyobo kimwe cyajugunywemo n’abari bakiri bazima, cyiswe croix-rouge.


