Ku munsi wa kabiri wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije yawugeneye akarere ka Kamonyi, aho yakiririwe ku kibuga cya Santere y’ubucuruzi ya Gihara n’abaturage b’umurenge wa Runda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Ndayisaba Egide ari mu bamwakiriye.
Nyuma yo kugeza ku baturage ibyo iri shyaka ryakoze mu buvugizi bwaryo byazamuye imibereho yabo birimo kugabanya umusoro w’ubukode bw’ubutaka ukava ku mafaranga 300 kuri M² ukagera ku mafaranga 80, amavuriro y’ibanze( postes de santé) mu tugari, gukuraho igihe cy’ukwezi kose ngo uwishyuye mituweli abone kuvurwa, utudege (drones) dutwara amaraso mu mavuriro ya kure, kurira ku mashuri ku bana bose, izamurwa ry’imishahara y’abarimu,abasirikare n’ibindi, umukandida Frank Habineza yagaragaje ibindi azabagezaho birimo gukuraho burundu umusoro ku butaka.
Ati: “Twiyamamaza muri manda ishize twari dufite gahunda yo gukuraho burundu umusoro ku bukode bw’ubutaka, ntibyadukundira kuko icyo gihe ntatowe. Ngeze ku budepite umusoro nywuvana ku mafaranga 300,ugera ku mafaranga 80.”
Habineza yashimye uruhare itangazamakuru ryagize ngo ubusabe bwe bukunde,itegeko rigacamo bigakunda.
Yavuze ko natorwa nk’umukuru w’igihugu uwo musoro azawukuraho.
Ati: “Nimutugirira icyizere mukadutora ku mwanya wa perezida wa Repubulika, umusoro ku butaka tuzawukuraho burundu.”
Mu bindi yijeje abatuye akarere ka Kamonyi natorwa, azazamura umushahara fatizo, ibizatuma abakozi bahembwa ayarushaho gukemura ibibazo byabo kuruta uko bimeze ubu, kuzamura imibereho y’abakozi bo muri serivisi z’ubuvuzi, guhesha agaciro abakozi bo mu rugo, kongerera imbaraga ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Abaturage bagaragaje ko bumvise imigabo n’imigambi y’uyu mukandida, ahasigaye akaba ari ahabo ngo ibyo yabijeje bizabagereho.
Nyirampuhwe Janvière yavuze ko “umukandida turamwimvise, afite imigabo n’imigambi myiza yubaka igihugu pe! Dutegereje kumva n’abandi bakandida ubwo ni twe tuzamenya icyo gukora kuwa 15 Nyakanga.”
Habineza kandi yabiieje ko ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije ribakunda kandi ritabeshya, ko rishyira mu bikorwa ibyo ryiyemeje, gusa abaha umukoro wo kurihundagazaho amajwi rikazabona umwanya w’umukuru w’igihugu n’imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko.
Hon. Dr Frank Habineza yiyamamaje ari kumwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye.
Umunsi wa gatatu w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa Mbere azawukomereza mu turere twa Ngoma na Kayonza mu ntara y’uburasirazuba.


