Urubyiruko rw’abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi PDI rwo mu karere ka Rwamagana, rwasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuzabaha Sitade kugira ngo ifashe Abanya-Rwamagana guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ukunzwe na benshi mu mujyi wa Rwamagana.

Ibi urubyiruko rw’abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi PDI, babivugiye mu kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ahabereye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Paul Kagame wiyamamariza kuyobora Manda ya 2024 -2024 ndetse no kwamamaza abakandida 55 ba PDI barimo guhatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana ruvuga ko mu karere ka Rwamagana bakunda umupira w’amaguru Kandi ugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abaturage mu gihe amakipe yo mu cyiciro cya Mbere akinira mu mujyi wa Rwamagana.

Uru rubyiruko ruvuga ko hari amakipe yakiniraga yavukiye i Rwamagana ariko kubera kutagira Sitade akajyanwa mu tundi turere Aho batanga urugero rw’ikipe ya Polisi yashinzwe n’abayoboraga polisi mu Burasirazuba bw’Igihugu ariko mu abaturage bakaba baragize uruhare mu kuyifasha igitangira ndetse abakinnyi bayifashije kujya mu cyiciro cya Mbere abenshi bari Abanya- Rwamagana nyuma yo gukina umwaka umwe mu cyiciro cya Mbere yimuriwe i Kigali kubera ikibuga cyabangamira imigendekere y’umukino.Ikipe ya Sunrise nayo yavuye i Rwamagana ijyanwa mu karere ka Nyagatare ndetse na Muhazi united ( Rwamagana city) ubu nayo ikinira imikino kuri Sitade cya Ngoma. Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF- Inkotanyi n’abadepite ba PDI Nziza Abdoul Hamidou, yabwiye Bwiza.com ko biteguye gutora umukandida Paul Kagame Kandi bamusaba kuzabaha Sitade bakeneye .

Yagize ati ” Ndasaba buri Munyarwanda kuzatora umukandida Paul Kagame kuko yahaye abanyarwanda iterambere by’umwihariko abanya- Rwamagana, turamushimira yaduhaye imihanda adukiza ivumbi , dufite amashuri n’ibindi bikorwa remezo byinshi bigaragarira amaso .”

Nziza yakomeje ati ” Abanya- Rwamagana,icyo dusaba nuko igihe azaba amaze gutora ,twifuza ko azaduha Sitade muri uyu mujyi wacu.Iyo turebye amakipe yavukiye hano ariko ugasanga barayajyanye mu tundi turere twumva dukeneye Sitade kuko aha ni hafi ya Kigali Kandi ni hantu dukunda siporo ariko nk’ikipe y’akarere ikinira i Ngoma abaturage ntibayirebe Kandi ari iyabo .”

Mugenzi Issa nawe yabwiye Bwiza.com abatuye mu mujyi wa Rwamagana bifuza guhabwa Sitade.

Yagize ati ” Paul Kagame tuzamutora kubera ibyiza byinshi yatugejejejo kandi turifuza kumutora kugira Sitade twifuza azayitwubakire kuko ni umubyeyi wumva ibyifuzo by’abaturage. Mutubwirire Kagame ko tuzamutora 100 % Kandi na Sitade twifuza tubona ntawundi wayiduha.

Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame ndetse n’abadepite 55 ba PDI, umuyobozi w’ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi Sheikh Musa Fazil Harerimana yabwiye ababyitabiriye ko kugira ngo abanyarwanda basigasire ibyagezweho bagomba gutora umukandida Paul Kagame abayoboke ba PDI bashyigikiye mu itora rya Perezida wa Repubulika.

Sheikh Musa Fazil Harerimana yanasabye Abanya- Rwamagana n’abandi banyarwanda kuzatora ishyaka rya PDI mu matora y’abadepite azabera umunsi umwe no gutora Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Nyakanga 2024 .

Sitade yifuzwa n’urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, aho izubakwa harahari ndetse mu mwaka ushize umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab ,yabwiye itangazamakuru ko kuba Sitade bisaba ingengo ihagije ariko iteganyijwe kuzubakwa ahitwa kuri Iga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *