Nyanza: Dr Habineza yavuze ko abarimu, abasirikare n’abapolisi ari we bakesha kuzamurirwa umushahara

Nyuma y’iminsi itatu yibanda mu ntara y’uburasirazuba, umunsi wa 6 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza yagarutse mu ntara y’amajyepfo yaherukagamo ku wa 23 Kamena ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Kamonyi.

Kuri uyu wa Kane yari mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, aho yahuye n’abaturage benshi bari baje kumwakira no kumva imigabo n’imigambi ye.

Mbere yo kubabwira ibyo azabagezaho nibamugirira icyizere bakamwicaza mu rugwiro, yababwiye ibyo yabagejejeho byabahinduriye ubuzima, birimo ibijyanye na mituweli, kugeza ibyogajuru mu kirere, imisoro ku butaka n’ibindi; ariko yibanda cyane ku izamuka ry’imishahara y’abarimu ryasaga n’iryananiranye n’izamuka ry’iy’abasirikare n’abapolisi yose avuga ko yazamuwe ari we ubiharaniye.

Ati: “Ishyaka ryacu ntiribeshya, ibyo rivuze ribigeraho. Imishahara y’abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, n’ayisumbuye; abasirikare n’abapolisi yazamuwe kubera ibitekerezo twatanze. Namwe mwiyiziye imibereho bari bafite mbere yo kuzamurirwa imisharara n’iyo bafite ubu, mwibonera itandukaniro.”

Yavuze ko mu bitegerejwe kugerwaho nibamwicaza mu Rugwiro, harimo kuzamura imishahara y’abarimu ba kaminuza, gukuraho ibigo by’inzererezi, gukuraho gufungira abantu ubusa, n’ibindi.

By’umwihariko aba baturage b’i Nyanza yabasezeranyije amazi meza no kuzamura ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko gutunganya neza igishanga cya Rwabusoro kikazatanga umusaruro mwinshi birushijeho uzabasha kubatunga bifatika, bakasagurira amasoko y’ahandi.

Yabijeje kandi guhinga hakoreshejwe ifumbire y’imborera kuko byagaragaye ko ifumbire mvaruganda hari izindi ngaruka igira ku buzima.

Umwarimu wigisha muri kimwe mu bigo by’amashuri muri uyu murenge waganiriye na BWIZA, yashimiye Habineza ku bw’igitekerezo yatanze abavuganira imishahara yabo ikazamuka, amwizeza ijwi rye.

Ati: “Yarakoze rwose turamushimiye cyane. Nkurikije uburyo umushahara mushya nabonye ugenda unkemurira ibibazo, ijwi ryanjye nzarimuha kandi mwifurije amahirwe masa”.

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye rya Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena abikomereza mu turere twa Gisagara na Ngororero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *