Amajyepfo : Dr Frank Habineza yagaragarije abaturage ko anyotewe no kwicara mu Rugwiro

Umunsi wa karindwi wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza yawuhariye uturere twa Gisagara na Ruhango, mu ntara y’amajyepfo, aho yabagaragarije ko anyotewe no kwicara mu Rugwiro, agira ibyo abasezeranya azabagezaho nibamwicazayo ku wa 15 Nyakanga,2024, bakanamuhesha ubwiganze mu nteko ishinga amategeko batora abadepite bagize ishyaka rye.

Mu karere ka Gisagara, umukandinda Hon. Dr Frank Habineza yahuriye n’abaturage muri santere y’ubucuruzi ya Musha,mu murenge wa Musha, mu Ruhango abaho bahurira na we mu murenge wa Ruhango.

Aha hombi,kimwe n’ahandi hose amaze kugera yiyamamaza, yagaragarije abaturage benshi bazaga kumushyigikira no kumva imigabo n’imigambi ye ko atiyamamaza by’umuhango,ahubwo na we ashaka intebe yo mu Rugwiro.

Ububasha bwo kuyimwicazaho bakaba ari bo bonyine babufite, umunsi wo kumugirira icyo cyizere n’abadepite be bazamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yabemereye ukaba ku wa 15 Nyakanga,2024, bashyira ibikumwe byabo kuri Kagoma, kandi ngo kubabeshya ni umuziro.
Ati” Nimudutora,tubafitiye gahunda nyinshi zizabateza imbere. Ndabasaba kungirira icyizere, ku wa 15 Kamena, ku rupapuro rw’itora hazaba hari abakandida 3.”

Yakomeje ati” Nimubona ahanditse Habineza Frank,ifoto yanjye n’ikirango cyanjye kiriho inyoni ya Kagoma muzatore aho. Ku badepite nta mafoto y’abakandida azaba ariho, muzatora ahari ifoto y’iyo nyoni ya Kagoma,muzahabona.
Nkurikije ko ibyo nari nabijeje niyamamaza muri 2017 byagezweho ku kigero cya 70/100 kandi ntari umukuru w’igihugu,nari intumwa ya rubanda gusa,mu nteko ishinga amategeko, nimumungira,guhera mu kwa 9 bizatangira kubagereho.”

Uretse ibiri rusange yizeza abaturage b’aho ageze hose, birimo kuzakuraho burundu ibigo by’inzererezi, guca akarengane mu rwego rw’ubutabera, guha abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye indyo iboneye kandi ihagije, kuzamura imishahara y’abaganga n’ibindi byiza byinshi, abo mu turere twa Gisagara na Ruhango yabasezeranyije byinshi byihariye,birimo umuhanda wa kaburimbo mu gice kirimo santere y’ubucuruzi ya Musha,muri Gisagara bakaruhuka ivumbi ribasanga no mu nzu, amazi meza, n’ibindi.

Yatanze umwanya bamubaza ibibazo birimo icy’abamaranye amapoto y’amashanyarazi imyaka irenga 20, babuze amashanyarazi n’ibindi, avuga ko byose azabikemura mu buryo bwagutse kandi bwiza cyane.
Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi ye, Bwiza.com yegereye bamwe mu baturage bayitangariza uko bayakiriye.

Ntawuhiganayo Jean Claude w’i Musha mu karere ka Gisagara, ati” Afite ibitekerezo byiza cyane pe! Twajyaga tumwumva Ku maradiyo, tumubona mu binyamakuru, tunamureba kuri televiziyo gusa,tutaramubona imbonankubone, ariko turanyuzwe pe! Tuzamutora kuko dukeneye kaburimbo,amazi, amashanyarazi aho ataragera n’ibindi twifuza. Kuba avuga ko azabitugezaho tuzamutora.”

Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 20,ukora akazi k’ubunyonzi mu Ruhango na we ati” Namwumvise,numvise ko urubyiruko aduhishiye byinshi kandi yavuze ibyo dukeneye cyane pe! Birimo kuduhuza n’amahirwe y’akazi. Kumutora yadusabye twumva nta kibazo.”

Biteganijwe ko umunsi wa 8 wo kwiyamamaza kwe, n’abakandida depite 50 bamuherekeza, azerekeza mu karere ka Ngororero,mu ntara y’uburengerazuba,kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 29 Kamena,2024.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *