Kagame yongeye kuburira abafite umugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yageze kuri Site ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke ahari hateraniye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’ibikorwa azabagezaho natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Abitabiriye iyi gahunda bari bafite morali yo hejuru, amabendera n’imyambaro biri mu mabara y’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi, n’indirimbo zivuga ibigwi n’ibyiza Paul Kagame yagejeje ku Rwanda mu myaka 30 ishize.

Kagame, yashimiye abaturage b’i Nyamasheke ku bw’uruhare bakomeje kugira mu gufatanya n’inzego kwicungira umutekano.Yabihereye ku byabaye mu 2019, ubwo hari abagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu cy’abaturanyi.

Ati “Ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga ariko sinirirwa mbasubiramo murabizi, uko byagenze, ni bake muri bo bazabara inkuru. Kandi ni uko basanze baribeshye, mwese aba Nyamasheke n’abandi Banyarwanda muri mu nzira imwe yo kubaka umutekano w’u Rwanda.”

yavuze ko abashaka kuzana intambara ku Rwanda bashatse babireka kuko u Rwanda rutazemera ko hagira abarutera bakarurwanira mo, ahubwo ko u Rwanda ruzabasanga iwabo aho bafite ubuso bunini.

Yongeyeho ko u Rwanda rwubatse uburyo bwo kwicungira umutekano, bityo kurutera bidashoboka. Yibukije ko abanyarwanda bakwiye kugira iterambere haba mu burezi, ubuzima, imibereho n’ubukungu, ariko byose basabwa kubigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.

Kagame avuga ko nibamutora nk’umukandida wa FPR Inkotanyi, bazaba batoye amajyambere.Yanababwiye ko bakwiye kujya bumva batekanye badafite umususu wo gukora ngo biteze imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *