Huye: Dr Habineza yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuhagarura amashami ya UR

Mu i Rango, mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Huye ni ho umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukukije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku kuri iki cyumweru, tariki ya 30 Kamena, ari kumwe n’abakandida b’ishyaka rye ku mwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko.

Aha i Huye abaturage bamwakiriye nk’uwisanga, aho yababwiye ko ari umwana wabo kuko yahabaye imyaka itandatu, irimo itanu yahigiye kaminuza.

Ni imyaka avuga ko atari mike, ibyerekana ko ibibazo by’aka karere abizi ndetse akanaba yiteguye kubikemura.

Yababwiye ko yababajwe bikomeye n’uburyo amashami menshi ya kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Huye, bari barayahakuye akajyanwa i Kigali, umujyi wa Huye iyi kaminuza yari ibereye nk’urutirigongo ukaba nk’usenyutse.

Ati: “Nakoze ubuvugizi bukomeye cyane nsaba ko yongera kugaruka, Leta iranyumva none namwe ubwanyu mwiboneye ko hari amashami yatangiye kuhagaruka, ari yo mpamvu umujyi ugenda usubirana isura wahoranye.”

Dr Frank Habineza yavuze ko akarere ka Huye afitanye na ko amateka maremare, kuko uretse kuba yaragahahiyemo ubumenyi bwamubereye imbarutso yo kuba uwo ari we uyu munsi, ari ho yanagiriye igitekerezo cyo gushinga ishyaka rye ubwo yari akiri umusore, ariko kuko byabaye nk’ibikanga abari abayobozi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda icyo gihe ngo bamusabye ko we na bagenzi be bari biyemeje kuritangirana kurihagarika.

Ati: “Icyo gihe twagenjeje make tuba turiretse, ariko ntibyatubujije gukomeza icyo gitekerezo aho mpaviriye, kugeza muri 2009 turishinze ku mugaragaro.”

Yunzemo ati: “Ubu ryarakuze, rirakomeye cyane, riratanga umusanzu waryo mu kubaka igihugu. Ryageze mu nteko riratanga ibitekerezo bisobanutse, rirashaka rero no kuyobora igihugu”.

Habineza yavuze ko akunda Huye cyane, ndetse ko yifuza ko yagira umujyi mwiza cyane kurusha uko bimeze ubu; kuwugira uko abyifuza bikazaturuka mu buryo bazitwara mu matora yo ku wa 15 Nyakanga, bamutora ku bwinshi, banamuha ubwiganze mu badepite mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ibyo abateganiriza byose bizabagereho 100%.

Yanijeje urubyiruko rwo mu mujyi wa Huye cyo kimwe n’urw’ahandi hose yagiye anyura yiyamamaza kuzarushyiriraho uburyo bworoshye bwo kubona akazi, aruhuza n’amahirwe ahari ku buryo ikibazo cy’ubushomeri no kwiheba mu rubyiruko rwinshi kubera ubushomeri, ubukene n’imibereho mibi azakigira amateka.

Bazambanza Jean Baptiste w’imyaka 66 ni umwe mu bagaragarije Bwiza.com ko banyuzwe nibitekerezo Hon. Dr Frank Habineza yabagejejeho.

Ati: “Ibyo atubwiye byose nabikurikiye neza. Nabyumvise, nabyakiriye neza kuko ahera ku byo yakoze mbere kandi numvise bifatika. Nkumva atatubeshye, bivuze ko n’ibyo yatwemereye kuzatugezaho atatubeshye”.

Yunzemo ati: “Ntegereje gusa itariki ya 15 Nyakanga ngakora ibiri mu burenganzira bwanjye.”

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga, Habineza arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *