Umunsi wa 11 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza yari mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu ntara y’uburengerazuba, aho yatangiye isezerano rw’uko natorwa azatumbagiza imishahara y’abasirikare, abapolisi n’izindi nzego z’umutekano.
Muri utu turere twombi, Habineza yishimiye uburyo yakiriwe, haba ku mbaga y’abaturage yaje kumwakira ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta bamwakiriye, aho yakiriwe mu karere ka Nyabihu n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal; mu gihe i Rubavu yakiriwe n’umuyobozi w’aka karere, Mulindwa Prosper.
Bombi bamwifurije amahoro n’amahirwe muri uru rugendo rwe rwo kwiyamamaza.
Mu migabo n’imigambi yagaragarije abaturage ba Nyabihu na Rubavu, Dr Frank Habineza yongeye kugaruka ku byiza abahishiye birimo uruganda rukora ifumbire y’imborera mu rwego rwo guha ingufu ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya igwingira n’imirire mibi by’umwihariko mu karere ka Nyabihu, kurushaho kwita ku bagize inzego z’umutekano, azamura cyane by’umwihariko imishahara yabo.
Ati: “Ntitwakora nta mutekano. N’ubwo hazamutse ibyogajuru mu kirere, hakanajyaho ubundi buryo bunyuranye bwo kurinda umutekano w’igihugu, ariko igihe abashinzwe umutekano batabayeho neza cyane cyane ku mishara isobanutse, natwe abaturage ntitwatekana.”
Yongeyeho ati: “Nimudutora turabizeza rwose kuzazamura iyo misharaha, kugira ngo abasirikare, abapolisi, n’abagize inzego zindi z’umutekano bakore bishimye, barusheho gukora neza, natwe turusheho gutekana.”
Nk’uko abigenza n’ahandi agera yiyamamaza, Hon. Dr Habineza yagarutse ku bindi abahishiye birimo gukuraho burundu umusoro w’ubutaka no kubukodesha, guca akarengane kose aho kava kakagera, ubuvugizi ku mishahara y’abaganga n’abarimu ba kaminuza, n’ibindi.
Yavuze ko byose bizabageraho neza kandi vuba, nibamugirira icyizere bakamutora.
Mu cyumvirizo BWIZA yateye mu baturage ku buryo bumvise imigabo n’imigambi ye n’icyo bamwifuzaho, bagaragaje kunyurwa n’ibyo yababwiye kuko ngo bihura neza n’ibyo bakeneye.
Gakire Prosper yagize ati: “Kiriya cyo kwivuza neza ufite mituweli, kongera imirimo mu rubyiruko no kuzamura imishahara y’inzego z’umutekano cyanyuze cyane pe! Bizatuma nanjye muha ijwi ryanjye kuko nizeye ko azabikora.”
Nyirahirwa Viviane wo mu karere ka Rubavu we yagize ati: “Njye nanyuzwe cyane n’igabanuka ry’imisoro kuko natwe abaturage imisoro myinshi kandi ikabije iratubangamira cyane. Nayigabanya na biriya bindi yatwemereye bigashyirwa mu bikorwa,tuzatengamara rwose kandi ni cyo twifuza.”
Biteganijwe ko umunsi wa 12 wo kwiyamamaza, kuri uyu wa 3 Nyakanga awukomereza mu turere twa Rutsiro na Karongi, akaba asoje intara y’uburengerazuba.


