Rulindo: Umukandida wiyamamaza ku giti cye yiyemeje kuvuganira mwalimu

Janvier Nsengiyumva, Umukandida rukumbi wigenga mu matora y’abadepite, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rulindo ko natorwa azavuganira mwalimu akagira ihahiro ryihariye kandi azabafasha kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.

Uyu mukandida yabwiye abaturage b’i Rulindo ko nagera mu nteko azavuganira umwalimu akamusabira ko yagira iguriro ryihariye nk’uko hariho iry’abashinzwe umutekano kandi ku biciro byoroheje.

Nsengiyumva avuga kandi ko umwalimu na we yagenerwa ifunguro ryo ku manywa yafatira ku ishuri nk’uko bimeze ku banyeshuri.

Ibi ngo byatuma umwalimu yigisha afite imbaraga kandi bitamuhenze. Avuga kuri iki kibqazo cy’abalimu, uyu mukandida yavuze ko yishimira ko bongerewe umushahara ariko ngo wasanze ibiciro byarahanitse cyane, iyi ikaba ari yo mpamvu asaba ko yakongera kwitabwaho byihariye.

Usibye kuvuganira mwalimu, Nsengiyumva kand yabwiye abaturage ko azasaba ko hashyirwa inganda ziciriritse zo gutunganya umusaruro ku buryo ushobora kubikwa neza igihe kinini kandi igihingwa kimwe kikaba cyakurwamo ibintu byinshi.

Uretse kongera umusaruro, izi nganda ngo zizatanga akazi ku rubyiruko dore ko ari na rwo rugize igice kinini cy’abaturage.

Muri aka karere Nsengiyumva yavuze ko abaturage nibamuha amajwi akajya mu nteko azabavuganira kugira ngo umusaruro wabo w’ubuhinzi uhabwe agaciro.

Muri aka karere Nsengiyumva yavuze ko abaturage nibamuha amajwi akajya mu nteko azabavuganira kugira ngo umusaruro wabo w’ubuhinzi uhabwe agaciro nk’uko tubikesha BBC.

‘’Abaturage bavuga ko umusaruro wabo utagurishwa ku gaciro gahwanye n’ingufu bakoresha. Nibantora nzakora ku buryo habaho inganda ntoya muri buri murenge zo gutunganya umusaruro. Izi nganda zizaha akazi abashomeri benshi bari mu rubyiruko ndetse zongere n’imisoro yinjira’’

Uyu mukandida avuga ko yahindura byinshi mu gihe yaba atowe nubwo asanga kwiyamamaza ku giti cye atari ibintu byoroshye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *