Umunsi wa 12 we wo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza kuri uyu wa Gatatu yawukomereje mu turere twa Rutsiro na Karongi, aho yabwiye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ye ko kuba umuntu atanga mituweli ntategereze ukwezi ngo yivuze ahubwo agahera umunsi yayishyuriyeho ashobora kwivuza n’abe byaturutse ku gitekerezo cye.

Mu karere ka Rutsiro Dr Habineza yakiriwe n’umuyobozi w’aka karere, Kayitesi Dative, i Karongi yakirwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niraragire Théophile.

Abo mu karere ka Rutsiro bamwakiriye muri santere y’ubucuruzi ya Gisiza iherereye mu murenge wa Musasa, ab’i Karongi bamwakirira hafi y’ibiro by’akarere, mu murenge wa Rubengera.

Kuba utanze mituweli adategereza ukwezi ngo abone kwivuza igihe yarwaye cyangwa yarwaje ahubwo akaba ashobora guhabwa iyo serivisi umunsi yayishyuriyeho, ni kimwe mu byo avuga ko yakoreye ubuvugizi kuko yakibonagamo akarengane, ibyatumye Leta iramwumva.

Ati: “Mu byo mwadutumye, mwadutumye ko uwatanze mituweli agomba guhita ahabwa serivisi z’ubuvuzi adategereje ukwezi. Icyo twagikoreye ubuvugizi bukomeye kuko itegeko rya mituweli ryaje muri komisiyo y’imiyoborere myiza, riratambuka kubera imbaraga nashyizemo. Ngira ngo murabona ko icyo cyabaye amateka”.

Yakomeje agira ati: “Ubu noneho turavuga ko uwishyuye mituweli akajya kwivuza cyangwa kuvuza abe, atazongera kubwirwa kujya kwigurira umuti muri Farumasi. Tuzongera amafaranga ya Leta mu kigega cya mituweli. Umuturage niyandikirwa umuti ajye muri Farumasi yigenga awuhabwe ayikoresheje, kandi umuti mwiza (Original) atari kopi yawo ( générique), wizewe ko uvura bya nyabyo”.

Yababwiye n’ibindi yari yabemereye akabikora birimo kugabanya imisoro y’ubutaka, n’ibindi.

Dr Habineza yijeje abaturage ko kuri iyi ncuro natora uwo musoro ukazavanwaho burundu, hakazashyirwaho uruganda muri buri murenge rutunganya ibiwukorerwamo ruzaha akazi benshi biganjemo urubyiruko, ishuri ry’imyuga muri buri murenge hagendawe ku bihakenewe, izamuka ry’imishahara y’abarimu ba kaminuza, abaganga, n’ab’inzego z’umutekano, n’ibindi.

Abanyarutsiro by’umwihariko abakorera muri santere y’ubucuruzi ya Gisiza, yabijeje kububakira isoko rigezweho bakaruhuka kwicirwa n’imvura n’izuba mu ryo bakoreramo ubu, nikibazo cy’ibura ry’amazi meza cyabazengereje akazarishyiraho akadomo.

I Karongi ho yabijeje gukemura ibibazo biri mu buhinzi bw’icyayi, icy’amazi meza, iy’ibitaro bya Kibuye ababyeyi babyarira mu nyubako y’imfunganwa bakabyarira ari 2 ku gitanda kimwe, icy’igwingira ry’abana rikabije, n’ibiro by’aka karere bitajyanye n’igihe.

Ni ibibazo yijeje gukemura guhera muri Nzeri.

Nyuma, abaganiriye na BWIZA bavuze uko bakiriye amagambo ye.

Urayeneza Mahirwe ukorera muri Santere y’ubucuruzi ya Gisiza yavuze ko “mu by’ukuri atwubakiye iri soko tukareka gukomeza kuryicirwamo n’imvura n’izuba bidusimburanaho yaba akoze cyane. Kubigeraho ni ukumutora, natwe twabimwijeje.”

Tuyizere Marie w’i Rubengera mu karere ka Karongi we yagize ati: “Twamukunze pe! Twakunze uburyo yivugira neza, byaduheye icyizere ko atubwira ukuri, kuko no ku munwa iyo avuga bigaragara ko aba avugisha ukuri kose. Ntitwabura kumutora rwose.”

Biteganijwe ko umunsi wa 13 asubira mu ntara y’uburasirazuba, mu karere ka Rwamagana,kuri uyu wa 4 Nyakanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *