RRA yatangaje ingano y’imisoro yakusanyije mu 2023/2024

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko imisoro yakusanyijwe ari miliyari 2,619 Frw.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024 mu kiganiro komiseri yagiranye n’itangazamakuruaho iki kigo kivuga ko habaye izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka ushize.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko iki kigo gifite intego yo kugera ku rwego rwo guhaza ingengo y’imari ya Leta ku kigero cya 54% azaturuka mu misoro mu 2024/25.

RRA yatangaje ko muri uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari wa 2024/25, biteganijwe ko umusoro uzakusanywa ari miliyari 3,061.2 bingana na 54% y’ingengo y’imari y’igihugu ihwanye na miliyari 5,690.1, kandi hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho.

Komiseri w’Imisoro yavuze ko mu myaka ishize RRA yubatse ubufatanye n’abasora n’abafatanyabikorwa bandi kugira ngo umusoro utangwe neza ntawe uhutajwe bityo iterambere rirambye u Rwanda rwihaye rigerweho vuba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *