Uturere twa Rulindo na Gakenke ni two tubimburiye utundi mu kwakira umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza mu ntara y’amajyaruguru yakomerejemo ibikorwa bye byoo kwiyamamaza.
Aha hombi Dr Habineza yavuze ko kumutora ari uguharahanira ineza yabo, mu mibereho myiza n’iterambere rirambye, bityo ko nibamutora batazicuza.
Yagize ati: “Nimuntorera umwanya wa perezida wa Repubulika n’abadepite bacu mukazabatora bakabona imyanya ihagije mu nteko ishinga amategeko, ntimuzicuza kuko muhishiwe byinshi.”
Yavuze ko ubwo yiyamamazaga muri 2017 hari ibyo yari yarabemereye, birimo ko abana babo bose bazajya barira ku ishuri, ko uwishyuye mituweli azajya aba afite uburenganzira bwo kwivuza no kuvuza abe, n’ibindi; avuga ko bahishiwe byinshi nibamutora ku wa 15 Nyakanga.
Ati: “Tuzabakorera byinshi mu burezi, mu bukungu, imibereho myiza n’ubutabera; aho nk’akarengane kari mu butabera tuzaharanira kugaca burundu, uwatanze mituweli akazaba ashobora kujya muri Farumasi yigenga akabona umuti akeneye ayikoresheje akanabona umuti wuzuye atari kopi yawo.”
Yabasezeranyije n’ibindi nk’uko asanzwe abikora n’ahandi ajya, birimo kunoza ubuhinzi n’ubworozi no gushakira imirimo abashomeri, umuntu akazabaho yizeye kubaho neza adahangayikishijwe n’icyo azarya ejo.
Abanya-Rulindo n’abanya-Gakenke kandi Habineza yabijeje by’umwihariko gukemura ibibazo bafite birimo iby’amasoko ya kijyambere, amazi meza n’ibindi.
Yanavuze ko yifuza ko umubare w’abadepite waziyongera ukava kuri 80 ahubwo abaturage 100.000 bakagira umudepite, kugira ngo ibibazo byabo bishobore kumvikana kuko abaturage miliyoni 14 zituye igihugu zitavuganirwa n’abadepite 80 bonyine.
Abaturage b’uturere twombi bishimiye kwakira uriya mukandida wavuze ko tu turere twombi adukunda cyane, kuko yadukoreyemo ndetse ibibazo byatwo akaba abizi neza, bityo ko yiteguye kubikemura nibamugirira icyizere bakamutora, cyane ko imigabo n’imigambi ye ishingiye ku byifuzo byabo.
Masengesho Evelyne w’i Rulindo yabwiye BWIZA ko “Habineza twifuzaga kumubona kuko twamwumvaga kuri Radiyo gusa. Twamwishimiye tuzamutora kandi twabonye ari umugabo nya mugabo, ibyo yatwijeje nta gushidikanya azabitugezaho.”
Munezero Elizabeth wo muri Gakenke we yagize ati: “Nashimishijwe cyane n’aho yatubwiye ko azakuraho umusoro ku butaka, ufite mituweli akivuza neza na Farumasi ikamuha imiti myiza, no kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko. Ijwi nzarimuha”.
Biteganijwe ko umunsi wa 14 azaba ari mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 6 Nyakanga.


