Nyanza: Dosiye ya Diregiteri ukekwaho kwiba ibiryo by’abana yageze kwa Porokireri

Dosiye ya Diregiteri n’umuzamu bo ku ishuri ribanza rya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Tariki ya 24 Kamena 2024 nibwo ahagana saa cyenda z’igicuku umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Jean de Dieu.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nyakabuye.

Amakuru avuga ko ibyo biryo byari bigenewe abanyeshuri noneho umuzamu nawe ashaka kubijyana ku mucuruzi wo muri kariya gace gusa afatwa uwo mugambi utaragerwaho.

Kuri ubu ni uko dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe hagitegerejwe ko iregerwa urukiko rw’ibanze rwa Ruhango kugira ngo abakekwa banamaze gutabwa muri yombi baburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umuzamu wafashwe kiriya gihe yafatanwe umufuka w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi. Yari afite urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo akavuga ko ari umuyobozi w’iryo shuri warumuhaye.

Mu gukora iperereza, RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ishuri n’uriya muzamu ndetse n’umucuruzi, bakaba bategerejwe kuburana kuri biriya byaha bakekwaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *