img_20240711_224042__1000_x_600_pixel_.jpg

Rwamagana: Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo banga kuva ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza

Nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwamamaza abakandida bazahagararira Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD mu Nteko Ishinga Amategeko, byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo, banga gutaha ndetse bashaka kwangiza ibikoresho by’indanguramajwi byayakoreshejwe mu kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka .

Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku Kibuga cya IGA, cyagenze neza ariko nyuma yo gusoza icyo gikorwa bamwe mu baturage biganjemo abatuye mu tugari twa Nyagasenyi na Cyanya banze gutaha ndetse bamwe muribo bashaka no kwangiza bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kwamamaza .

Musabyimana Ester ni umwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com yavuze ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ababakanguriye kuza kwamamaza abakandida bazahagararira ishyaka rya PSD bari bababwiye ko hateganyijwe insimburamubyizi.

Yagize ” Hari abantu badusanze mu ngo zacu batubwira ko tuzaza kwamamaza kandi ko uwo banditse indangamuntu ye ndetse hakandikwa na nimero ya telefoni azahabwa amafaranga y’insimburamubyizi.”

img_20240711_224042__1000_x_600_pixel_.jpg

Abaturage bari bafite uburakari basaba guhabwa amafaranga bitaga insimburamubyizi bari basezeranyijwe n’ababazanye kwamamaza.

Undi muturage waganiriye na Bwiza .com yavuze ko baretse imirimo yabo kuko bari bijejwe guhabwa insimburamubyizi.

Ati” Ndi umunyonzi badusanze merezi batubwira ko tuzaza kwamamaza bakaduha insimburamubyizi, none dutahiye aho.

Umwe mu bavuga ko bari bahawe inshingano zo gushaka abamamaza ishyaka rya PSD yabwiye Bwiza.com ko yahisemo guhunga urugo rwe atinya kugirirwa nabi n’abo yazanye mu bikorwa byo kwamamaza bizezwa guhabwa amafaranga.

Yagize ati “Baduteje abantu n’ubu njye ntabwo ndi mu rugo ngiye kurara mu rugo, kubera abantu nari ndi kumwe nabo . Wumve ko nahunze, nari mfite abantu 280 .”

Yakomeje ati”Batubwiye batubwira ko tuzabona amazi bakabona n’itike .”

img_20240711_224057__1000_x_600_pixel_.jpg

Abaturage bari banze gutaha bavuga bari bemerewe amafaranga y’insimburamubyizi ntibayahabwe .

Perezida w’ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD mu karere ka Rwamagana, maitre Kwizera Olivier, yabwiye itangazamakuru ko nta muturage bemereye guha amafaranga kugira ngo yitabire ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka.

Ati ” Mu bantu bari baje hari abarwanashyaka bacu hakaba n’abantu baje batari abarwanashyaka bacu, baje noneho bakavuga ngo mugomba kuduha amafaranga kandi ntawayabemereye. Ntawe twigeze tubwira ngo azane abantu bari butware amafaranga.”

Nyuma y’uko abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo hitabajwe abapolisi hafi 10 biyongera kuri bagenzi babo bari bafite inshingano zo kubungabunga ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza. Nyuma y’iminota 20 polisi ihageze abari bateje imvururu bemeye gutaha ariko baseta ibirenge.

img_20240711_224031__1000_x_600_pixel_.jpg

img_20240711_224015__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240711_223943__1000_x_600_pixel_.jpg
Hitabajwe abapolisi biyongera ku bacungaga umutekano

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *