Umukinnyi ukina mu bwugarizi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Mutsinzi Ange Jimmy, yishimiye kuba yaraye akinnye umukino we wa Mbere muri Europa League.
Ange yaraye afashije ikipe ye ya Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan kubona intsinzi yayo ya mbere muri UEFA Europa League ya 2024/2025 imbere ya FC Sheriff yari mu rugo.
Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024, ubwo hakinwaga imikino y’amajonjora y’ibanze mu gushaka itike y’Amatsinda ya UEFA Europa League.
Nyuma yo gukina bwa mbere iri rushanwa, Mutsinzi Ange yagaragaje ibyishimo bidasanzwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Mutsinzi Ange yatangaje ko yishimiye kuba yakinnye iri rushanwa rya kabiri mu marushawa akomeye i Burayi nyuma ya UEFA Champions League.
Yagize ati: “Ibyishimo bidasanzwe kuba naraye nkinnye. Amashimwe ni ay’isumba byose.”
Taliki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo Mutsinzi Ange Jimmy yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Zira FK mu gihe cy’imyaka itatu muri iyi kipe avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.


